FDLR ni Abanyarwanda bakwiye kuba mu Rwanda: Muyaya

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari Abanyarwanda bakwiye kuba mu Rwanda.

Muyaya yabivuze ku wa 13 Werurwe 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, cyibandaga ku ntambara ikomeje hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Leta mu burasirazuba bw’igihugu.

U Rwanda ruvuga ko ivuka rya M23 rikomoka ku mpamvu zirimo ibikorwa bihungabanya umutekano w’Abanyekongo bya FDLR, bityo ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane yateje iyi ntambara, hakenewe imishyikirano hagati ya M23 na Leta ya RDC.

Minisitiri Muyaya yavuze ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu bihugu by’abaturanyi, mu kwerekana uburyo bisabwa kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri iwabo.

Ageze ku Rwanda, yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye gusaba kurusaba gushyikirana n’abarwanyi ba FDLR, bose bagataha, kuko ngo kubarwanya bitatuma bapfa bagashira.

Muyaya ati: “Byaba byiza ko umuryango mpuzamahanga usaba Perezida Kagame kuganira na FDLR kubera ko ntiyabica bose. Ni Abanyarwanda bakwiye kuba mu Rwanda.”

Mu busanzwe u Rwanda rwakira abarwanyi ba FDLR, rukabasubiza mu buzima busanzwe, keretse abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi; abenshi muri bo banze gutaha batinya gukurikiranwa n’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *