FDLR ntirava mu rujijo, iremeza ko Gen. Mudacumura yishwe n'abakomando b'u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba za FDLR ziracyari mu rujijo ku rupfu rwa Gen. Mudacumura Sylvestre wishwe ku wa 17 Nzeri 2019. Igisirikare cya Leta ya Congo cyemeje ko aricyo cyamwishe, ariko yo igakemanga imbagara zayo aho yemeza ahubwo ko baba ari abakomando b’u Rwanda bari kumwe nayo(FARDC) bamwishe.

Nk’uko ikinyamakuru MediaCongo kibitangaza, ngo ubuyobozi bwa FDLR bwemeza FARDC yari ivanze n’abasirikare kabuhariwe b’u Rwanda mu gitero cyahitanye Mudacumura.

FDLR igahakana kandi amakuru avuga ko umurambo Sylvestre Mudacumura na Mpenzi Pierre Bernard ifitwe na FARDC, ikemeza ko yayisubiranye ubwo nayo yasubiraga inyuma ikagaba igitero kuri izi ngabo za Leta.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Gen. Victor Byiringiro, umuyobozi muri FDLR, rivuga ko ubwo Mudacumura yicwaga, hari n’abasirikare ba FARDC bagera kuri 20 FDLR yishe abandi 15 barakomereka.

FDLR ivuga ko mu bishwe harimo n’uwitwa colonel Muhire, gusa FARDC igahakana aya makuru.

Iki kinyamakuru ntabwo kigeze kigaragaza impamvu FDLR itemera ko igisirikare cya FARDC cyari kubashaka kwiyicira Mudacumura kitiyambaje imbaraga z’abakomando b’u Rwanda.

Ese haba hari abasirikare b’u Rwanda ku butaka bwa Congo

N’ubwo FDLR itemera ko ari FARDC yishe Mudacumura, Ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2019, Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya Ruguru, yatangaje ko ingabo za Leta (FARDC) arizo zishe Sylvestre Mudacumura na bamwe mu bo bari kumwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yahakanye aya makuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Ubu hari ubushake bwa Congo ubwayo, turacyafatanya mu bikorwa bisanzwe nko guhana amakuru n’ibindi. Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri congo ayo makuru ntabwo ariyo ingabo za Congo nizo zavuze ko zamwishe”.

Amb. Nduhungirehe avuga ko mu bihe byashize hari ibikorwa (operations) ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zafatanyije mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nduhungirehe yashimye ingabo za FARDC zishe Mudacumura wari waranashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha yashinjwaga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *