FDLR yari iherutse gutangaza ko yitegura gutera u Rwanda yahinduye imvugo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR wari uherutse gutangaza ko witegura gutera u Rwanda wahinduye imvugo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023, uhindukira wibasira Leta urwanya.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col. Ryarasa William, tariki ya 14 Nyakanga yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Iyamuremye Gaston bashinze amahema hafi y’umupaka, bitegura kurutera.

Radio Ijwi rya Amerika yavuganye n’Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, imubaza niba koko uyu mutwe witegura gutera u Rwanda, asubiza ko uhora witeguye nk’uko bisanzwe.

Icyo gihe yagize ati: “Mu by’ukuri twe turi ku rugamba rwo kurwanya Leta ya Kigali. Kuva rero twatangira urugamba, ntabwo twigeze dushyira ibyangombwa hasi. Kwitegura byo turimo kwitegura, gusa ahubwo icyo tudashobora kwemera ni ibyavuzwe mu buryo bwo gushaka kuduharabika, naho kwitegura byo rwose dukomeje kwitegura, nta gitangaje rero kirimo.”

Ibyo Ngoma aherutse gutangaza bitandukanye n’ibyo aherutse gutangaza kuko kuri uyu wa 24 Nyakanga bwo yasobanuye ko nta bitero abarwanyi ba FDLR bateganya kugaba mu Rwanda, yemeza ko Leta ari yo yabashinje uyu mugambi.

Yagize ati: “Nta bitero FDLR irimo gutegura ku Rwanda kuko FDLR ikomeje guharanira ko ikibazo cy’Abanyarwanda cyakemurwa mu mahoro, binyuze mu nzira y’imishyikirano n’ubwo Leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame ikomeje kubyanga.”

N’ubwo FDLR ivuga ko iharanira amahoro, Leta y’u Rwanda yayishinje kugaba ibitero mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu mu bihe bitandukanye. Uyu mutwe witwaje intwaro ntiwigeze ubihakana, cyane ko n’abarwanyi bawo bagiye bafatwa batangaje ko ari wo wabigabye.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. FDLR yari iherutse gutangaza ko yitegura gutera u Rwanda yahinduye imvugo
    Hhhhhh Kisekede yagize ubwoba ahita abihanangiriza gukubaganya intare yiryamiye. fdlr nayo ni nyamujya iyo congo igiye.

    1. FDLR yari iherutse gutangaza ko yitegura gutera u Rwanda yahinduye imvugo
      Numva mwijuru hazaza izirutiz abo

  2. FDLR yari iherutse gutangaza ko yitegura gutera u Rwanda yahinduye imvugo
    Batangaza batatangaza ibyo barimo turabibona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *