Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC zatangaje ko zigiye kongera kuzura imikoranire n’ingabo za Leta FARDC mu bitero byo guhashya burundu inyeshyamba zirimo na FDLR zikomeje guhungabanya umutekano mu karere.
Umwaka ushize nibwo ingabo za Monusco zari zitandukanyije na FARDC, biturutse ku basirikare 2 ba FRDC bari bayoboye ingabo mu bitero byo guhashya imitwe yitwara gisirikare bashinjwaga kugira uruhare mu bikorwa byo guhohotera uburenganzira by’ikiremwamuntu.

“Mu minsi mike tuzaba twiteguye twambariye urugamba rwo gutera ingabo mu bitugu FARDC, ingabo za Congo ” ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Monusco.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Reuters, ngo ubu bufatanye bugiye kubyutswa ni ubwo guhashya imitwe y’inyeshyamba yigize akaraha kajyahe, FDLR ikomoka mu Rwanda na ADF/Nalu ikomoka muri Uganda.
Umwaka ushize nibwo byatangazwaga ko ingabo za FARDC na MONUSCO zambariye urugamba rwo kwambura FDLR intwaro ndetse no kuvana ikibazo cyayo ku butaka bwa Congo, ibitero byari byariswe Sokolo(Isiba), ibyo bitero ntacyo byagezeho kigaragara nk’uko byatangazwaga.
Kuba MONUSCO igiye kongera gufatanya na FARDC, uku kwishyira hamwe gutangajwe nyuma y’iminsi mike umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon agiriye uruzinduko muri Congo ubwo yahacaga avuye mu Burundi, akaba yarasabye izi ngabo gufatanya mu bitero.
Imyaka ibaye 22 inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo, izi nyeshyamba zigizwe na bamwe bashinjwa ibyaha basize bakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu 1994.
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com