Burundi soldiers await take off in a C-17 Globemaster Dec. 13, 2013 at Bujmumbura Airport, Burundi. In coordination with the French military and African Union, the U.S. military provided airlift support to transport Burundi soldiers, food and supplies in the Central African Republic (CAR). This support is aimed at enabling African forces to deploy promptly to prevent further spread of sectarian violence and restore security in CAR. (U.S. Air Force photo by Staff Sgt. Erik Cardenas/Not Released)

FDNB yarashe mu cyico abarobyi b’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burundi zarasiye abarobyi babiri b’Abanyarwanda mu kiyaga cya Cyohoha, mu Karere ka Bugesera, barapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge w’akarere ka Bugesera, ku wa 15 Mata 2026.

Amakuru avuga ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ari bwo bariya barobyi barashwe.

Abarashwe nk’uko Umuseke wabyanditse ni Ntegirizazejo Evariste w’imyaka 33 y’amavuko, na Sibomana Samuel w’imyaka 20 y’amavuko.

Aba bombi boherejwe ku kigo nderabuzima cya Nyarugenge bahita bahabwa ‘transfer’ ibajyana ku bitaro bya ADEPR Nyamata, ariko baza gupfa.

Amakuru avuga ko hanakomeretse abandi bantu batatu barimo n’umugore.

Ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku mugaragaro kimwe n’icyo mu Rwanda kuri biriya byabaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *