Visi perezida wa FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana, yatorotse Gereza ya Mpanga kuri iki Cyumweru gishize, itariki 07 Ukwakira nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS). Ariko, abayoboke b’iri shyaka ritemewe n’amategeko mu Rwanda baravuga ko bafite ubwoba bw’uko yaba yishwe.
Bivugwa ko Boniface Twagirimana byamenyekanye ko yatorotse mu gitondo cyo kuwa Mbere ubwo habagaho kubara imfungwa zifungiye muri Gereza ya Mpanga nk’uko bigenda buri gitondo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RCS. Uyu yavuze ko Twagirimana n’undi mugororwa, Aimable Murenzi, babashije gutoroka gereza bayisimbutse ndetse yongeraho ko iperereza ryatangiye.
Abayoboke ba FDU-Inkingi ariko bo ntibemera ko umuyobozi wabo yaba yatorotse ahubwo bavuga ko bafite impungenge z’uko yaba yishwe. Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, ryabajije ukuntu Twagirimana yabashije gutoroka gereza irinzwe cyane hari hashize iminsi itanu gusa yimuriwemo avanwe muri Gereza ya mageragere, risaba Guverinoma y’u Rwanda ibisobanuro.
Iri tangazo riti: “ Aya makuru yatumye twizera ko rishobora kuba ari ikinamico ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda ”
“ Turahamagarira Guverinoma y’u Rwanda kumenyesha umuryango, ishyaka FDU-Inkingi …ibijyanye n’ibura rya Twagirimana. Bwana Twagirimana yari muri gereza ya leta yizeweho umutekano .”
Muri Nzeri 2017 nibwo Twagirimana n’abandi bayoboke 8 ba FDU-Inkingi batawe muri yombi bashinjwa kurema umutwe witwaje intwaro no gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Ibirego Twagirimana ahakana.
Aba bayoboke ba FDU-Inkingi bari bafungiye muri Gereza ya Mageragere, aho umuyobozi wabo, Ingabire Victoire yari afungiye azira ibyaha byo gupfobya jenoside no gufatanya n’umutwe w’iterabwoba.
Mu kwezi gushize uyu yararekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, Paul Kagame afungurwa atarangije igifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe amaze imyaka 8 afunze.
Akimara kurekurwa, yasabye Guverinoma y’u Rwanda kurekura izindi mfungwa za politiki zitavuga rumwe n’ubutegetsi zirimo Twagirimana n’abandi bayoboke b’ishyaka rye.
Kuwa 03 Ukwakira nibwo Twagirimana yimuriwe muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza avanwe muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali. Bikavugwa ko ubuyobozi bw’amagereza butamenyesheje umuryango we iyimurwa rye cyangwa ngo butange ubusobanuro bw’impamvu yimuwe nk’uko bitangazwa n’umugore wa Boniface Twagirimana.
CNN dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko yaba Polisi cyangwa RCS batigeze basubiza ubusabe bwayo bwo kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.
FDU-Inkingi kandi iravuga ko Twagirimana atari we muyoboke wayo waba uburie irengero kuko ngo muri Gicurasi 2017, uwitwa Jean Damascene habarugira yabuze nyuma yo guhamagarwa ngo abonane n’umwe mu bashinzwe umutekano iwabo. Nyuma y’iminsi ngo umuryango we wahamagawe ubwirwa kujya gufata umurambo we mu bitaro.
Twagirimana yamaganye iyicwa rya Habarugira, aho mu itangazo bashyize ahagaragara FDU yavuze ko Habarugira yishwe kubera ko atemeranyaga n’ubuyobozi kuri politiki z’ubuhinzi.
Ku rundi ruhande, visi perezida wa Kabiri wa FDU-Inkingi, Justin Bahunga, mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika, yagize ati: “ Abo bantu ahantu bafungiye turahazi..ni ahantu hakomeye kandi kugirango urenge urwo rugi rwo mu nzu, urenge urugi rwo hanze uvuge ngo wagiye, nta muntu ukubonye, ahantu harinzwe nka hariya hakomeye twumva ko ibyo bintu biteye inkeke ”

Abajijwe icyo bashingiraho bavuga ko barigishijwe kandi urwego rushinzwe amagereza rwemeza ko batorotse, yagize ati: “ Niba se ari bo babikoze babizi, ari inzego za leta zabikoze, ubona koko babyemera bakavuga bati ni twebwe twabikoze cyangwa ntabwo batorotse? Kereka niba ari nka Yezu cyangwa Roho Mutagatifu ugenda..akanyura mu nzugi nta kibazo kubera nta mubiri aba afite .”
Bwana Bahunga yibukijwe ko ubushize ubwo undi mugororwa, Ntamuhanga Cassien, yatorokaga iyi Gereza ya Mpanga nabwo byaje kumenyekana ubwo yumvikanaga ku maradiyo, abazwa impamvu bumva kuri iyi nshuro bitashoboka ko Twagirimana yaba yatorotse.
Yavuze ko leta ari yo ishinzwe kurinda imfungwa, kuvuga ngo batorotse bikaba bidahagije bakwiye kubamenyesha uko byagenze, banibaza impamvu yakuwe muri Gereza ya Mageragere ahafungiye abandi bareganwaga ibyaha bimwe.


