FDU iramagana icyo yise ishimutwa ry’uyihagarariye mu Mujyi wa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda kuri ubu ubarizwa muri gereza, kuri uyu wa Kabiri ryamaganye icyo ryise ishimutwa ryakorewe u muyoboke waryo mu Mujyi wa Kigali ngo mu ijoro ryo ku Cyumweru.

“Ku Cyumweru, ahagana saa 21h30, Théophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali, yatwawe ahantu hatazwi n’abasirikare ubwo yari muri karitsiye ya Nyarutarama”, ibi n’ibyo Boniface Twagirimana, visi perezida wa FDU yatangarije AFP.

boniface_twagirimana
Boniface Twagirimana

Twagirimana yakomeje avuga ko Ntirutwa yafashwe akajyanwa ku ngufu mu modoka y’igisirikare cy’u Rwanda n’abantu barimo umwe wambaye impuzankano ya gisirikare. Akaba yavuze ko aya makuru ayakesha umugore wa Ntirutwa.

Twagirimana kandi yakomeje abwira AFP ko Ntirutwa ngo yari amaze iminsi afite ubwoba bw’umutekano we kubera ukuntu ngo yanenze ivugururwa ry’itegeko nshinga ryaje gutorwa muri referandumu mu Ukuboza 2015 ku majwi 98%, bituma perezida Kagame yemererwa kuzakomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko impungenge ze Ntirutwa yari yaranazigejeje kuri minisiteri y’umutekano mu Ugushyingo 2015 mu ibaruwa AFP ivuga ko ifitiye kopi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, FDU itaranemererwa gukorera mu Rwanda, yashinjije ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda gukomeza kujujubya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo rishaka kubacecekesha mu gihe hitegurwa amatora ya perezida mu 2017.

ingabire-762274

Ishyaka FDU tubibutse ko rikuriwe na Ingabire Victoire, uri gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibyo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu akoresheje iterabwoba n’intambara, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 23 Kanama, umubitsi wungirije w’iri shyaka, Léonille Gasengayire, nawe yafatiwe muri Kivumu mu burengerazuba bw’igihugu, ashinjwa icyaha cyo gushishikariza abaturage kwivumbura ku buyobozi icyaha yahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’10 na 15 kiramutse kimuhamye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *