Umuteramakofe Ferdinad Rutikanga, uvuga ko ari we watangije umukino w’iteramakofie mu Rwanda yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022. ku myaka 66 y’amavuko. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Rutikanga, yazize uburwayi. Uyu mugabo yamamaye mu biganiro cyane kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro cyitwa Kubaza Bitera Kumenya, aho yakunze kumvikana abaza ndetse anatanga ibitekerezo, rimwe na rimwe abantu bamwe bagaseka imbavu zigashya. Yakunze gutangariza ibitangazamakuru binyuranye ko yatangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda mu 1972. Yatangiriye uyu mukino mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Kuwa 24 Kanama 2018 ku myaka 62 y’amavuko nibwo yasezeye ku mukino w’iteramakofe mu mukino wamuhuje n’impanga ye, Ndagijimana Silvain. Rutiknga Ferdinand wabaye muri Club Inkuba Zesa yabaye n’umusifuzi w’uyu mukino mu Rwanda. Rutikanga mu mwaka wa 1970 yabaye Champion i Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

2 Responses
Ferdinand Rutikanga watangije iteramakofe mu Rwanda yapfuye
Uyu mugabo twamukundaga twese.Tumwibukira ku rwenya rwe.Yazize Cancer ya Prostate afite imyaka 64.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.