Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara itangazo ryavuze ko rigenewe abanyamakuru, iri tangazo rikaba rikubiyemo ubusobanuro ku myitwarire idahwitse ikomeje kuranga umuyobozi way o Vincent de Gaulle Nzamwita ndetse n’ibyo abakunzi ba ruhago muri rusange babivugaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi baruwa, iri shyirahamwe rivuga ko ryakiriye ibaruwa ivuye muri bamwe bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA aho bandikiye Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent bamusaba ibisobanuro ku mafaranga yagenewe nka Perezida wa FERWAFA nk’uko byemejwe na Perezida wa CAF Bwana Ahmed mu nteko rusange ya CAF yabaye mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.
Ni muri urwo rwego FERWAFA imenyesha abakunzi ba ruhago ibi bikurikira:
Icyemezo cyo gusaba kwishyurwa mafaranga ($20,000)
Kuwa 08/06/2017, CAF yagejeje kuri FERWAFA ibaruwa yandikiye amashyirahamwe yose yo muri Afurika bayemerera amafaranga angana na $100,000. Ayo mafaranga yemejwe na Perezida wa CAF Bwana Ahmed mu nteko rusange yabaye mu kwezi wa Gatatu uyu mwaka.
Muri aya mafaranga yoherejwe kuri konti ya FERWAFA, harimo $20,000 (titre d’indemnités compensatrices pour chaque Président de federation) agenewe Perezida wa FERWAFA, $50,000 agenewe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana hamwe na $30,000 agenewe gufasha abasifuzi bo mu Rwanda.
Nk’uko Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yabyemereye abanyamuryango mu Nteko Rusange isanzwe iheruka kubera I Rubavu kuwa 25/03/2017, 50% by’ayo mafaranga agenewe ku giti cye nka Perezida wa FERWAFA, azahabwa abanyamuryango ba FERWAFA. Perezida wa FERWAFA arasaba ko n’undi muyobozi wa FERWAFA uzatorwa yakomeza n’uyu muco wo gufasha abanyamuryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kibazo cy’imisoro cy’aya mafaranga
Nyuma yaho Pereziza wa FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent aboneye ibaruwa ivuye muri CAF imwerera ayo mafaranga, yasabye Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA ko aya mwishyura yose (net) kuri konti ye hanyuma FERWAFA ikazishyura imisoro isabwa. Gusa nyuma yaho Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari yagiriye inama Perezida ko imisoro y’ayo mafaranga itakagombye kwishyurwa na FERWAFA ahubwo ariwe bwite wakagombye kuyishyura. Ibi byatumye Perezida wa FERWAFA yegera Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kugirango asabe ubusobanuro buhagije ku misoro y’ishyurwa ku mafaranga nk’aya y’inkunga aba yoherejwe na CAF.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagiriye inama Perezida wa FERWAFA ko yishyura imisoro nk’uko itegeko ribigena hanyuma akozohereza ubusobanuro by’ayo mafaranga y’imisoro yishyuwe (justificatifs) muri CAF kugirango ayo mafaranga asubizwe (reimbursement), bityo amafaranga y’imisoro azishyurwa ntago azava muri FERWAFA ahubwo azava kuri aya $20,000 yagenewe Perezida wa FERWAFA, kandi ibi birimo gukorwa.
Ku kibazo cyo gufata imyanzuro bitanyuze muri Komite Nyobozi ya FERWAFA:
Nta cyemezo na kimwe Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yari yafata mw’izina rye bitanyuze mu nama ya Komite ya Nyobozi ya FERWAFA muri iyi myaka ine amaze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Rero ibyo bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bagenda batangaza ntaho bihuriye n’ukuri. Imyanzuro y’izi nama za Komite Nyobozi zagiye zifata ibyemezo bitandukanye zirahari kandi zabihamya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gutumiza inama ya Komite Nyobozi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) kugirango Perezida wa FERWAFA abahe ibisobanuro;
Nta burenganzira nta bumwe abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bafite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza Inama ya Komite Nyobozi kugirango atange ibisobanuro ku kibazo runaka. Ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’aya mafaranga bizahabwa Inteko Rusange ya FERWAFA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


