Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagejeje ikirego mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika rirega Uganda kuba yaragize amanyanga mu mikino ya mbere yo guhatanira itike y’Igikombe Nyafurika cy’abatarengeje imyaka 20.
Mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda wabereye I Kigali amakipe y’ibihugu byombi yanganyije igitego 1-1 kuwa 02 Mata, mbere y’uko u Rwanda rutsindirwa muri Uganda mu mukino wo kwishyura kuwa 23 Mata aho rwatsinzwe 2-1 imikino yose Uganda igira ibitego 3-2.
Muri iyo mikino yose, Uganda yakinishije umunyezamu wa Vipers Sports Club witwa James Aheebwa ngo wari ufite imyirondoro 2 itandukanye ku cyangombwa cy’ikipe ye ndetse na passport akoresha bikaba binyuranyije n’amahame atuma wemererwa gukina amarushanwa y’abatarengeje imyaka 20.
Ku cyangombwa cya CAF ndetse n’ikipe akinira ya Vipers Sports Club, hagaragara ko James Aheebwa yavutse kuwa 27 Werurwe 1997, mu gihe passport yakoresheje mu mikino y’abatarengeje imyaka 20 hagaragara ko yavutse kuwa 19 Gicurasi 1998 akaba arengeje imyaka isabwa ngo yitabire iyi mikino.
Amabwiriza CAF igenderaho kuri ubu agenga amarushanwa y’abatarengeje imyaka 20, igika cya 20 kivuga ku bijyanye na forode, guhimba ibyangombwa n’amakosa y’ubuyobozi. Mu ngingo ya 46 havugwa ko buri mukinnyi agomba kugira passport iriho ifoto ye kandi hakagaragazwa ibijyanye n’igihe yavukiye byose (Umunsi, ukwezi n’umwaka yavukiye).
– Umukinnyi udafite passport yatanzwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha ntabwo yemererwa kwitabira imikino y’igikombe nyafurika cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 20.
– Iyo itariki y’amavuko iri ku cyangombwa akiniraho itandukanye n’iri kuri passport, icyo gihe ntiyemererwa kwitabira imikino y’abatarengeje imyaka 20.
Uyu mukinnyi kandi ntabwo yemererwa kwitabira iyi mikino iyo kuri licence ye hatagaragara igihe yavukiye neza nk’uko biteganywa mu ngingo ya 46.
Biteganyijwe ko iki kibazo kigezwa ku rukiko rwabugenewe rwa CAF rukazatanga umwanzuro wa nyuma, aho u Rwanda rutsinze rwakomeza amarushanwa mu cyiciro cya 2 rukazahura n’abatarengeje imyaka 20 ba Zambia.
Dennis Ns./Bwiza.com


