Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryasubije mu mirimo Muhire Henry usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru waryo nyuma y’igihe yarahagaritswe.
Tariki ya 20 Kamena ni bwo FERWAFA yari yatangaje ko yahagaritse Muhire ku nshingano ze, kubera ibyo yagombaga kubazwa bijyanye n’inshingano ze.
FERWAFA yari yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, gusa ntiyahishura ibyo Muhire agomba kubazwa.
Uyu mugabo cyakora cyo yahagaritswe nyuma y’amanyanga yari amaze igihe avugwa muri FERWAFA.
Ni amanyanga ashingiye ku cyateje urunturuntu hagati ya Rwamagana City na AS Muhanga zo mu cyiciro cya kabiri.
Rwamagana City FC yari yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua ukandi afite amakarita atatu y’umuhondo.
Byatumye isezerera Rwamagana City mu irushanwa nyuma yo kuyitera mpaga, gusa iyi ikipe yo mu Karere ka Rwamagana yarajuriye ndetse ubujurire bwayo buhabwa ishingiro, yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.
Rwamagana kuri ubu yanamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Muhire Henri Brulart ni Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Iri shyirahamwe ryari ryatangaje ko yasimbuwe by’agateganyo na Delphine Uwanyiligira wari Komiseri w’ibijyanye n’Amategeko, mbere yo gutangaza ko yasubijwe mu nshingano ze kuri uyu wa Kabiri.
FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yamusubije mu kazi ‘nyuma y’uko igihe cyo guhagarikwa mu kazi kirangiye’.


