FERWAFA yatangaje ibihano kuri Ndoli Jean Claude wa AS Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuzamu w’ikipe ya AS Kigali yamaze gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wahuje ikipe ye na Rayon Sport ku munsi wa kane wa Shampiyona (Azam premier League).
Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire katangaje ko Ndoli Jean Claude w’imyaka … ahagaritswe imikino ibiri ndetse akaba agomba no gutanga n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100000) kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku wa 30 Ukwakira 2016 mu mukino AS Kigali yatsinzwe mo na Rayon sport ibitego 2:0
[ad id=”44145″]
Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 85, Rayon sport yatsinze igiteko, Ndoli yahise aburana agaragaza kutemera icyo gitegu kuko yemezaga ko ,,, wa Rayon sport yamukoreyeho ikosa mbere yo kumutsinda icyo gitego,
Ahreye kuri ibyo nyuma y’umukino Ndoli yatangaje ko bitumvikana ukuntu ikipe ya APR FC na Rayon sport zakomeza kujya ziberwa mu mikino zihura mo n’andi makipe. ibi byafashwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru nko kuba Ndoli yaba abeshye ndetse akaba agaragaje ko mu myaka yose yamaze muri APR FC yaba yaraberwaga mu mikino.
Ubwo yitabaga akana gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA Ndoli yasobanuye ko ibyo yatangaje byose yabitewe n’uburakariasaba imbabazi.
Yagize ati “Ni ubwambere nitabye akanama k’imyitwarire ka FERWAFA kuva natangira gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, nari nababajwe no kubona umusifuzi atitaye ku makosa yakorerwaga ku bakinnyi bacu, gusa mu kuri nsabye imbabazi ku bikorwa byanjye n’imyitwarire nagaragaje idakwiye umukinnyi w’umunyamwuga”
Kamaze gusuzuma neza uko iki kibazo giteye, gahereye ku biteganywa n’ingingo ya 55 y’amahame agenga FERWAFA, akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA katangaje ko Ndoli Jean Claude ahagaritswe imikino ibiri (2) ndetse akanishyura amafaranga 100,000Frw
[ad id=”44145″]
Iyi ngingo ya 55 ivuga ko umuntu wese ugaragawe ho n’ibikorwa bidahwitse, gutukana cyangwa kujya mu itangazamakuru ahanishwa gusibizwa imikino ibiri, iyi ngingo ivuga kandi ko iyo ibi bikorwa bikorewe ku mukozi wa FERWAFA cyangwa yo ubwayo, iyi mikino ishobora gukubwa kabiri ndetse uwo muntu agacibwa amande angina n’ibihumbi 100 by’amanyarwanda.
Ndoli Jean Claude azasibira imikino ibiri. uwo AS Kigali izahura n’Amagaju FC ndetse n’uwa Gicumbi FC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *