1775288409016_copy_1000x745

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports 

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze ubusabe bwa Rayon Sports yari yarisabye ko umutoza Haringingo Francis Christian yakwemererwa gutoza umukino iriya kipe ifitanye na Gicumbi FC.

FERWAFA mu itangazo yasohoye, yabwiye Rayon Sports ko idashobora kubona ibyangombwa byemerera Haringingo kuyitoza muri aka kanya, kuko hari ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports yahozemo.

Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, ni bwo Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA isaba ko uriya mutoza yahabwa ibyangombwa byo kuyitoza kuko yamaze guhabwa akazi ndetse afite amasezerano.

Mu gisubizo FERWAFA yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata, yavuze ko yasuzumanye ubwitonzi ubusabe bwayo n’ubwa Kiyovu Sports yasabye iri Shyirahamwe kuba riretse ibijyanye no kwandikisha umutoza Haringingo Francis.

Yakomeje igira iti “FERWAFA yifuje kubamenyesha ko umutoza Haringingo kuri ubu afitanye ikibazo cy’amasezerano n’ikijyanye n’imiyoborere n’Umuryango Kiyovu Sports.”

Yongeyeho ko “iki kibazo gifitanye isano no kuva kwe muri Association Kiyovu Sports ndetse kizahabwa umurongo.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagaragaje ko rishingiye ku biri mu gika cya mbere n’icya kabiri bigize ingingo ya 28 mu mategeko ya FERWAFA agenga ibijyanye n’ihererekanya ry’abakinnyi, ridashobora gutanga ibyangombwa byo gutoza by’umutoza Haringingo Francis muri aka kanya.

Riti “Itangwa ry’ibyangombwa ntirizaba kugeza igihe ikibazo kiri hagati y’umutoza Haringingo Francis na Association Kiyovu Sports kizakemukira mu buryo bukurikije amategeko.”

Igika cya mbere cy’iyi ngingo kivuga ko “amasezerano y’akazi hagati y’umutoza/umukinnyi n’ikipe cyangwa irerero ry’abato ryahawe ibyangombwa, ata agaciro iyo arangiye cyangwa asheshwe ku bwumvikane.”

Ni mu gihe igika cya kabiri kivuga ko “amasezerano y’akazi ntashobora guseswa n’uruhande rumwe [hatabayeho ubwumvikane], mu gihe cy’irushanwa.”

FERWAFA yasabye Rayon Sports na Kiyovu Sports, hamwe n’umutoza Haringingo Francis, gushaka uburyo impande zose zagirana ibiganiro bigamije gukemura ikibazo mu bwumvikane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *