Screen-Shot-2024-12-23-at-12.38.10

FERWAFA yemereye abanyeshuri kureba umukino w’Amavubi ku buntu

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abanyeshuri bose bari mu biruhuko bemerewe kwinjira ku buntu mu mukino w’Amavubi.

Uyu mukino urahuza Amavubi na Sudan y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro.

Iri tangazo rya FERWAFA ryaje nyuma y’ubusabe bwa Robert Cyubahiro McKenna, umunyamakuru wa RBA, wabinyujije kuri X (Twitter).

McKenna yagaragaje ko abana biga muri primaire na secondaire bakeneye amahirwe yo kureba uyu mukino ku buntu, cyane ko ari bo bafite amahirwe yo kuvamo impano zizateza imbere umupira w’amaguru mu gihe kizaza.

Yagize ati:” Morning Minister @nmukazayire namwe bayobozi ba @FERWAFA. Abana biga muri primary na High School ko basubiye kwiga, ntakuntu mwabaha ubunani bakareba Amavubi ku buntu? cyane ko ntaho bakora kandi ari nabo tuzavanamo impano mu minsi iri mbere.”

FERWAFA, mu gusubiza ubu busabe, yahise isohora itangazo igira iti: “Twishimiye kumenyesha abanyeshuri bose bari mu biruhuko ko bemerewe kwinjira ku buntu mu mukino w’Amavubi na Sudan y’Epfo, mu rwego rwo kubafasha kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka. Twese Inyuma y’Amavubi!”

Iyi gahunda ni imwe mu zigaragaza uburyo FERWAFA yita ku iterambere ry’umupira w’amaguru, cyane mu rubyiruko. Abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba uko uyu mukino uzagenda, cyane ko ari intangiriro nziza yo gufasha abana gukunda no gukurikirana imikino y’ikipe y’igihugu.

IMG 20241228 125841

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *