Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye imbabazi Abanyarwanda, nyuma ya mpaga y’ibitego 3-0 Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka guterwa na Les Guépards ya Bénin.
Amavubi yatewe mpaga ku wa Kabiri w’iki cyumweru azira gukinisha Kevin Muhire mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yaguyemo miswi na Bénin ku wa 29 Mata i Kigali.
FERWAFA mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko isaba imbabazi Abanyarwanda “kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’ikipe y’igihugu y’ubumupira y’abakuru (Amavubi), kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Bénin i Kigali.”
FERWAFA yasobanuye ko uburangare bwatumye Amavubi aterwa mpaga ari bwo bwatumye Rutayisire Jackson wari umaze imyaka itanu ari Team Manager w’Amavubi ahagarikwa.
Yavuze kandi ko ikomeza gukurikirana n’undi wese waba warabigizemo uruhare, yungamo ko hamaze gufatwa ingamba zigomba gutuma amakosa yabayeho atazongera.


