hew4t1bxqaagx1l-19945

FERWAFA yigaramye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bakoze ibitari byemewe ubwo bamwe muri bo bazanaga abana babo mu kibuga nyuma yo gutsinda.

Ibi byabaye ku wa 30 Werurwe 2026 kuri Stade Amahoro, aho u Rwanda rwegukanye igikombe cya FIFA Series 2026 rutsinze Estonia ibitego 2-0, mu mukino witabiriwe n’abafana benshi cyane.

Nyuma y’umukino, amashusho yakwirakwiye agaragaza kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana, ajya kuzana umwana we ngo basangire ibyishimo. Icyakora, ageze ku murongo winjira mu kibuga, umukozi w’umutekano witwa Frank Romeo yamubujije kwinjiza uwo mwana, amubwira ko atabyemerewe.

FERWAFA yasobanuye ko ikibuga kigabanyijemo ibice byihariye (zones), kandi buri gice kigenewe abantu bafite uburenganzira bwihariye nk’abakinnyi, abasifuzi n’abategura irushanwa. Bityo, kuzana umuryango mu kibuga bitabanje gutegurwa no kwemezwa si byo byemewe.

Bonnie Mugabe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yavuze ko mu gihe cyo kwizihiza intsinzi, abakinnyi bagomba kubahiriza amabwiriza, kandi niba bashaka guhura n’imiryango yabo, biba byateguwe mbere.

Nubwo byari bitemewe, habayeho koroherana, bituma bamwe mu bakinnyi nka Bizimana Djihad na Manzi Thierry babasha kwifotozanya n’abana babo nyuma.

Icyakora, imyitwarire y’umukozi w’umutekano ntiyishimiwe na benshi, barimo n’Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi (FAPA), ryavuze ko abakinnyi bakwiye guhabwa icyubahiro, cyane cyane mu bihe by’intsinzi.

Ku rundi ruhande, kompanyi ya Tiger Gates uwo mukozi wabijije abakinnyi kwinjiza abana mu kibuga yatangaje ko iri gukusanya amakuru ku byabaye, kugira ngo harebwe niba hari amategeko yarenzeho, bityo hafatwe ingamba zikwiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *