20260321_141722

FIFA yahannye Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushyirwa ku rutonde rwa FIFA rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, kubera ibibazo by’imyenda itarakemura.

Nk’uko bisanzwe, FIFA ikora isuzuma rihoraho ku makipe afite ibibazo bijyanye n’amasezerano cyangwa imyenda ibereyemo abakozi n’abari abakozi bayo. Rayon Sports iri kuri uru rutonde kuva ku wa 17 Werurwe 2026.

Ibi bivuze ko iyi kipe itazemererwa kongeramo abakinnyi bashya mu gihe itarakemura ibyo ibereyemo abantu bayireze. Mu gihe cyose izaba itarabikemuye, ishobora gusubira ku isoko ry’abakinnyi muri Mutarama 2028.

Amakuru aturuka hirya no hino avuga ko ibi bihano byatewe n’ikibazo cy’umutoza Afahmia Lotfi, uvugwaho kwirukanwa mu buryo butubahirije amategeko kandi atishyuwe amafaranga arenga miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.

Si ubwa mbere iyi kipe igaragara kuri uru rutonde, kuko no mu bihe byashize yigeze kuregwa n’uwahoze ayitoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, ndetse na we ayishinja kutubahiriza amasezerano no kutamwishyura.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *