FIFA yahaye umukoro abashinzwe amatora muri ferwafa ku kibazo cya Félicité

Sangiza iyi nkuru

Nkuko bigaragara ku rukuta twa twitter rwa Minspoc, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yamenyesheje uhagarariye akanama gashinzwe amatora ya FERWAFA Kalisa Camarade gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’umukandida Rwemarika Félicité uherutse gutsindwa amatora yo kuyobora FERWAFA
Ibi FIFA yabikoze nyuma yaho uyu mugore wari wifuje kuyobora FERWAFA atsindiwe mu  amatora yabaye mu mpera za 2017, ari nawe wari  umukandida umwe rukumbi bitewe nuko uwo bari bahanganye Nzamwita Vincent yaje kwikura mu matora ku munota wanyuma, ibintu Félicité avuga ko bitakurije amategeko ari nabyo byatumye ajyana ikirego muri FIFA.
 
Mu rwego rwo kureberere ama Federasiyo atandukanye FIFA yatangaje ko iby’iki kibazo igiye kubirebera hafi kugirango habe amatora iciye mu mucyo kandi akurikije amategeko bityo hakamenyekana uwa tsindiye kuyobora FERWAFA.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *