FIFA yashatse guha akazi perezida Nkurunziza ngo ntaziyamamaze ariko aranga

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko uwahoze ari perezida wa FIFA, Sepp Blatter yagerageje guha akazi perezida Pierre Nkurunziza ngo ntazahatanire gukomeza kuyobora u Burundi ariko akanga.

Willy Nyamitwe yavuze ko benshi bagerageje guca mu nzira zitandukanye ngo babuze Nkurunziza kwiyamamaza harimo n’ababigerageje banyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ariko ngo icyo batamenye nuko gushaka kwiyamamaza kitari icyifuzo cya Nkurunziza ahubwo byifuzwaga abagize ishyaka riri ku butegetsi kuko babonaga ko ngo yujuje ibisabwa n’amategeko.

Willy Nyamitwe yabajijwe icyo perezida Nkurunziza nk’umuntu usanzwe uzwiho gukunda umupira w’amaguru, uko yakiriye icyo gitekerezo, asubiza ko ari umuntu udashobora guhemukira abaturage cyangwa ishyaka CNDD-FDD ryamuhisemo ngo azarihagararire mu matora. Yongeyeho ko bari bazi ko ari umuntu ukunda amaronko ku buryo yari guhita areka ubutegetsi akajya gukorera FIFA ariko ngo si ko Nkurunziza ateye.

maxresdefault
Wiily Nyamitwe, Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi

Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi yabajijwe uko kuri ubu umubano wa FIFA n’u Burundi umeze nyuma y’ibyabaye, asubiza ko bitakorwaga na FIFA nka FIFA ahubwo byakorwaga na Blatter wari uyiyoboye, ngo hakaba hari n’ibindi byaha yarezwe byo kurya ruswa ahandi.

Yakomeje avuga ko Blatter yari afite abandi bakorana ku ruhande, aho yatunze urutoki ibihugu bitandukanye by’i Burayi ngo byashatse kunyura mu nzira zose zishoboka ngo habeho ihinduka ry’u Butegetsi mu Burundi ngo inzira ya demokarasi ntikurikizwe, harimo gufata ibihano, guhagarika amafaranga y’amatora ngo amatora ntazabe n’ibindi, ariko ngo umubano w’u Burundi na FIFA nta kibazo kirimo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *