Filimi Nyarwanda “Imbaraga z’ubumwe” irashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu

Sangiza iyi nkuru

Imbaraga z’ubumwe, filimi Nyarwanda yateguwe na HINES LTD ikaba ivuga ku kamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), irashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeli 2016.
new-picture-3
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Umuhire Ines, umuyobozi wa HINES LTD, yatangaje ko yatekereje kuri iyi filimi ku bw’igitekerezo cyo gufasha leta gukangurira abantu gutanga mituelle de santé.
Yagize ati: “ Abanyarwanda turakataje mu iterambere, nasanze nyujije ubukangurambaga muri filimi byafasha benshi dore ko ubu televiziyo cyangwa ibindi umuntu yareberaho filimi bimaze kugera ku Banyarwanda benshi ”.
Yakomeje agira ati: “ Nanjye nk’Umunyarwandakazi, nasanze nkwiye gutanga umusanzu wanjye mbinyujije muri Cinema, nyuma yo kuyishyira ku mugaragaro intego ni iy’uko yazarebwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose dore ko iri no mu Kinyarwanda by’umwihariko nkaba nifuza kuzayigeza kuri buri murenge wo mu Rwanda abaturage bakazajya banayireba kuri za televiziyo ziba zihamanitse kuko bamwe nta televiziyo bagira mu ngo” .

ines
Umuhire Ines, umuyobozi wa HINES Ltd

Mu gihe avuga ko iyi filimi yamutwaye arenga miliyoni n’igice, anashima bamwe mu baterankunga bamufashije dore ko we ubwe avuga ko nta bushobozi yari afite buhagije. Bamwe mu baterankunga avuga ni Umujyi wa Kigali, MINALOC, RSSB,…
Iyi filimi izashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeli, mu nyubako y’umujyi wa Kigali ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice (17:30).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *