Finlande ntizemera ko NATO yohereza intwaro za kirimbuzi cyangwa ishyira ibirindiro ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe Sanna Marin wa Finlande yavuze ko igihugu cye kitemera ko NATO yakohereza intwaro za kirimbuzi cyangwa gushinga ibirindiro bya gisirikare ku butaka bwayo kabone n’iyo yakwemererwa kwinjira muri ubwo bufatanye.

Marin yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Corriere della Sera mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Kane avuga ko ibikorwa nk’ibi bitari mu mishyikirano yo kuba umunyamuryango Helsinki (umurwa mukuru wa Finlande) irimo.

Mu ruzinduko yagiriye i Roma agiye guhura na mugenzi we w’u Butaliyani, Mario Draghi, yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko hari inyungu zo kohereza intwaro za kirimbuzi cyangwa gufungura ibirindiro bya NATO muri Finlande”.

Minisitiri w’intebe wa Suede, Magdalena Andersson, yatangaje nawe ko igihugu cye kidashaka ibirindiro bya NATO bihoraho cyangwa intwaro za kirimbuzi ku butaka bwacyo.

Ku wa gatatu, Finlande nibwo yasabye ku mugaragaro kwinjira mu muryango w’abanyamuryango 30, yo na Suede, byerekana iherezo ryo kutagira ihuriro rya gisirikare ibi bihugu byabarizwagamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *