Umudugudu wa Kasaza, muri Teritwari ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo), wibasiwe n’imvura idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kane, itariki ya 8 rishyira ku wa Gatanu, itariki ya 9 Gicurasi 2025, yahitanye abantu basaga 100.
Umubare w’abantu bapfuye n’ibikoresho byangiritse ukomeje kwiyongera. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Teritwari, Samy Kalonji, ngo imirambo irenga 110 imaze gutahurwa, abantu barenga 40 barakomeretse, amazu 150 arasenyuka ndetse n’abaturage 850 basigara ntaho kuba.
Aha nk’uko byatangajwe na mediacongo.net, gushakisha birakomeje bakoresha intoki, ibyo bikaba bitera ubwoba bw’uko n’umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu minsi iri imbere.
Mu rwego rwo guhangana n’iki cyago, Samy Kalonji yatabaje agira ati: “Turasaba guverinoma y’igihugu n’intara kudufasha gushyingura abavandimwe na bashiki bacu bapfuye mu cyubahiro. Imirambo myinshi iracyaryamye hasi. Dukeneye isanduku n’inkunga yo gushyingura mu cyubahiro.”
Arasaba kandi ko imiryango itabara imbabare yatabara, mu gihe imiryango myinshi ikomeje kurara hanze, idafite aho kuba, ibiryo cyangwa ubuvuzi.


