Abafana bari benshi muri Stade Umuco

Football: Abapadiri bo mu Rwanda banyagiriye abo mu Burundi imbere y’abafana benshi

Sangiza iyi nkuru

Abapadiri bakorera muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri mu Rwanda batsinze abo muri diyosezi ya Muyinga mu Burundi ibitego bitanu ku busa (5-0) mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2023.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuco iherereye mu ntara ya Muyinga saa cyenda z’igicamunsi, ukaba wabaye mu rwego rwo kwishimira umubano mwiza uri hagati ya diyosezi zombi.

Abapadiri bo mu Rwanda bari bambaye imyambaro y’umukino y’umuhondo, baragagaje umukino mwiza wo gusatira hagamijwe gushaka ibitego, ndetse byavuyemo umusaruro w’intsinzi iremereye bakuye kuri bagenzi babo bari bambaye umweru n’ubururu.

Ariko kandi mu masaa tanu, aba bapadiri bari babanje gukina umukino w’amaboko wa Basketball, aho aba diyosezi ya Muyinga batsinze abo mu Ruhengeri amanota 29 kuri 17.

Iyi mikino yatangijwe kandi ifungurwa n’Umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana na mugenzi we w’iya Muyinga, Musenyeri Ntahondereye Joachim.

Abafana bari benshi muri Stade Umuco
Abafana bari benshi muri Stade Umuco

Bari bafite amatsiko yo kureba umukino wa mbere uhuza abapadiri bo mu Rwanda no mu Burundi
Bari bafite amatsiko yo kureba umukino wa mbere uhuza abapadiri bo mu Rwanda no mu Burundi

Ahasakaye muri Stade Umuco ni uku abafana bari bahuzuye
Ahasakaye muri Stade Umuco ni uku abafana bari bahuzuye

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Football: Abapadiri bo mu Rwanda banyagiriye abo mu Burundi imbere y’abafana benshi
    Mbega igikobwa cyiza urukundo nkurwo nirwamamare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *