FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano n’ishyaka rya Vladimir Putin

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane Ubuyobozi bw’ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi hano mu Rwanda, bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubw’ishyaka United Russia riri ku butegetsi mu gihugu cy’Uburusiya.

Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi na François Ngarambe usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo, mu gihe ku ruhande rwa ririya shyaka rya Perezida Vladimir Putin amasezerano yasinywe na Andrey Klimov usanzwe ari Umunyamabanga Wungirije w’Inama Nkuru yaryo.

FPR-Inkotanyi kuri Twitter yayo yavuze ko aya masezerano ashingiye ku mikoranire n’ubufatanye mu kubaka amashyaka yombi, guteza imbere abagore n’urubyiruko, iterambere ry’ubukungu n’izindi nzego zinyuranye.

Ubufatanye bw’amashyaka yombi bwemeranyijwe mu Nama Mpuzamahanga iherutse gutegurwa n’ishyaka rya United Russia ikaba yaritabirwe n’Amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François yavuze ko aya masezerano ari amahirwe ku kwagura ubufatanye hagati y’amashyaka yombi kandi abaturage b’ibihugu byombi bazabyungukiramo.

Ati: “Muri ayo masezerano, impande zombi ziyemeje guteza imbere ubufatanye binyuze mu kugirana inama, guhanahana amakuru n’intumwa zihagarariye impande zombi.

Ngarambe yavuze ko impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubufatanye mu bya dipolomasi mu bijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko no gushyiraho urubuga rw’ibiganiro bihuza urubyiruko n’abagore bo mu mashyaka yombi.

Amashyaka yombi yasinye aya masezerano nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 15 Mata, François Ngarambe yari yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’Uburusiya mu Rwanda, KarĂ©n Chalyan byabereye i Rusororo.

Mu kwezi gushize bwo Hon. Ngarambe yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yahuje Ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya, FPR-Inkotanyi ndetse n’andi mashyaka ari ku butegetsi muri Afurika.

Si ubwa mbere FPR-Inkotanyi isinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka ryo mu mahanga, kuko nko muri 2012 yasinyanye amasezerano n’ishyaka CPC riri ku butegetsi mu Bushinwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *