Amashyaka menshi ataratahirizaga umugozi umwe wo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, byagize ingaruka mbi ku gihugu, ubu ishyaka FPR- Inkotanyi rimaze imyaka 23 riyoboye, rigaragaza ukwigengesera ryirinda kuba naryo ryagwa muri uwo mutego.
Ibyo abantu bita kutabangamira ubwisanzure na Demokrasi muri iyi myaka isaga 20, FPR -Inkotanyi imaze igiye ku butegetsi mu Rwanda, yabikomoye ku isomo ishobora kuba yarabonye mu 1993 ubwo politiki y’ amashyaka menshi yari ishyushye bikaza no gucanira jenoside mu 1994.
Ibibazo bya politiki mbi byatumye u Rwanda rwinjira mu icuraburindi, nibyo byatumye kenshi FPR-Inkotanyi ihorana impungenge mu buyobozi bw’ igihugu ndetse no mu gutanga umurongo ngenderwaho.
Mu byagiye byigwaho ndetse binemezwa n’ amashyaka ya politiki yemewe gukorera mu gihugu, harimo kubahiriza Demokarasi yumvikanyweho n’ impande zose « Démocratie de consensus » nk’ uko byari byemejwe mu myanzuro yafashwe mu mishyikirano ya Arusha muri Tanzania.
Muri iyi myanzuro nta shyaka rya politiki ryagombaga gufata imyanya irenze 50 % muri Minisiteri, niyo mpamvu aha Perezida w’ Inteko Nshingamategeko atagomba guturuka mu ishyaka rimwe na Perezida wa Repubulika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mashyaka yose agize Guverinoma akorana na none mu Ihuriro rimwe, akaba ashobora kwimara agahinda akavuga neza ibitagenda mu rwego rwa politiki ariko mu buryo butarimo gushyamirana.
N’ubwo FPR/Inkotanyi iri ku isonga mu kuyobora igihugu , ayandi mashyaka ya politiki nayo afite ijambo n’ uruhare mu micungire y’ ubuzima n’ iterambere by’ igihugu.
FPR ndetse n’andi mashyaka bafatanyije kuyobora igihugu, bagendeye ku bunararibonye bafite bw’ amateka y’ u Rwanda hagati ya 1991-1994, ntibaha imbaraga iyi politiki y’ amashyaka menshi, adatahiriza umugozi umwe wo kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.
Muri icyo gihe cy’ amashyaka menshi, abantu bicwaga kuko ubwo bwisanzure bwari bushyigikiwe na Leta ya Habyarimana mu magambo kandi bwari uburyo bwo kubeshya amahanga ko igihugu gifite Demokrasi .
Ubuhezanguni, amacakubiri, n’ akavuyo katerwaga n’ amashyaka menshi mbere gato ya jenoside yakorewe Abatutsi, nibyo benshi babona ko byatumye FPR yirinda kuba yagwa mu ikosa nk’iryo Leta yayibanjirije yaguyemo.
Si ibyo gusa, kuko kuva no muri 1957 kugeza 1963 ubwo aya mashyaka yavukaga bwa mbere nabwo ntibyahiriye Abanyarwanda kuko benshi baratwikiwe amazu, basahurwa amatungo, barahunga ndetse n’ abandi benshi baricwa.
Umubare w’ amashyaka ya politiki yariho hagati ya 1991 na 1994 mu Rwanda waragabanutse tugereranyije n’ ariho ubu ndetse n’ imikorere irahinduka.
Mu gihe Leta ya Juvenal Habyarimana yemerega politiki y’ amashyaka menshi mu gihugu , wasangaga ikibaraje ishinga ari uguharanira inyungu bwite zishingiye ku ivangura.
Aha, bigaragara ko RPF-Inkotanyi yabanje kwiga neza uruhare rw’ amashyaka mu kubaka u Rwanda rushya igendeye ku ngaruka ayo mashyaka yateje ku gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza magingo aya, FPR iyoboye igihugu ifatanyije n’ ayandi mashyaka 10 mu buryo bw’ ubwumvikane (Democratie de concessus) mu rwego rwo kwigengesera kongera kugwa mu mutego nk’ uwo Leta ya Kayibanda n’ iya Habyarimana zaguyemo.
Muri Nyakanga 2017, ubwo Paul Kagame yiyamamazaga nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, nibwo byagaragaye neza ko amashyaka hafi ya yose ari mu gihugu agamije iterambere ry’igihugu.
Mu buhamya bwagiye butangwa na bamwe mu bayobozi bayo muri icyo gikorwa cyo kwamamaza, bagiye bagaragaza ko Paul Kagame ari we bari inyuma mu matora n’ubwo bwose batari mu ishyaka rimwe, bakagaruka mu bikorwa yagejeje ku Banyarwanda by’indashyikirwa.
Aha ni naho baheraga bagaragaza ko ari nawe ukwiye kuyobora, harebwa ku nyungu rusange z’Abanyarwanda kurusha iz’umuntu ku giti cye cyangwa iz’ishyaka, akarere se, ubwoko,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Rwaka Gaston/Bwiza.com


