Perezida Kagame avuga ko ari intambwe ishimishije ijyanye n’imbaraga zakoreshejwe ngo hahindurwe amateka y’u Rwanda, ndetse ko ibibazo u Rwanda rwarimo biturutse kuri politiki mbi, ari byo byatumye umuryango FPR/Inkotanyi uvuka.
Ageza ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru (Congress) yanahuriranye n’Isabukuru y’Imyaka 30 y’umuryango RPF-Inkotanyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2017, ku kicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu karere ka Gasabo, nibwo Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu z’ivuka ry’uyu muryango ndetse n’ibyo usabwa ubu ngo u Rwanda rurusheho guhindura amateka.
Yagize ati “Umuryango RPF wavutse kubera impamvu z’ibibazo bikomeye u Rwanda rwarimo byaterwaga na politiki mbi, ibyo bibazo byarimo igihugu kirangwa n’amacakubiri kandi kitagira iyo kigana, nta cyerekezo; aho abaturage batahabwaga uburenganzira bwabo, nta gaciro bahabwa, nta n’umutekano bafite,…”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko kugirango ibyo bihindutse byasabye imbaraga ndetse n’ubwitangange kugirango habeho ‘Ukwibohora’ ariko ko kudahagije, ahubwo ko byari ngombwa no guhangana n’ibibazo byavutse nyuma y’uko kwibohora.
Ati “Kugira ngo ibi bihinduke, byasabye umuhate n’ubwitange bikomeye. Byanasabaga ariko ko abantu baba bafite ibitekerezo bya politiki bihamye biganisha ku bikorwa bifatika n’imyitwarire ikwiye, Ukwibohora ntibisobanura ko ibibazo byarangiye, byanasabye no guhangana n’ibibazo byavutse nyuma, ibibazo birimo kwanga guhindura imyumvire, kumva ko hari ibintu ibi n’ibi igihugu kikugomba.
Ibibazo bikomeye twanyuzemo, ibyiza byinshi twagezeho bikwiye kutubera isomo ridufasha kurutaho gutera imbere, kugana kuri byiza kuruta”.
Umukuru w’igihugu avuga ko hari ingero za bamwe bateshutse ku mahame remezo y’Umuryango RPF-Inkotanyi , bemeye guhinduka ibikoresho by’abanyamahanga, kandi ngo kuva kera batarigeze bifuza ko u Rwanda rwatera imbere.
Ati “Uko kumenya intege nke zabo, ntibibuza abo banyamahanga kubarata ngo ni ibitangaza. Bakabumvisha ko baruta cyane abo bafatanije urugamba, ko ari ibitangaza baruta abandi Banyarwanda. Ibi byatumye bahinduka ibikoresho by’abo banyamahanga”.
Abanyarwanda badutegerejeho kubateza imbere
Perezida Kagame akaba n’umuyobozi mukuru (Chairman) w’umuryango FPR- Inkotanyi, muri uyu muhango, yibukije abanyamuryango bawo ko Abanyarwanda bose muri rusange babatezeho iterambere.
Ati “Abanyarwanda, abaturage bacu badutegerejeho ko tugera ku nshingano zacu, kubateza imbere, gufasha abana babo kujya ku ishuri, kubaho neza. Ntabwo twakwihandagaza ngo duhemukire icyo cyizere abo tuyobora badufitiye,…”.
Arakomeza atanga impanuro ku banyamuryango, ati “Nk’abanyamuryango ba RPF, ntidukwiye kwirata ngo hari ibyo abantu bakwiye kutwigiraho. Ibyo bitandukanye n’abo turibo n’indangagaciro zacu.
Mureke ahubwo duhe imbaraga gukemura ibibazo no guhangana n’ibibazo tutarabasha gukemura tubishakire ibisubizo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’abayobozi, mukwiye kuba mushyira imbere inyungu z’abo mukorera, abayobozi bafatanya na bagenzi babo. Ntimukwiye kuba abayobozi bashyira inyungu zabo imbere. Ibi bitandukanye n’indangagaciro zacu.
Umutungo wagira wose, ibyo wageraho byose, amatungo wagira yose, udafite umuco n’indagagaciro ugenderaho ntacyo byaba bimaze.
Dukwiye guhora twibaza ngo ni uruhe rugero dutanga, duha urubyiruko? Umurage dukwiye kubaha ni uwo kureba uko twakubaka igihugu cyacu no gukomeza abo turibo turushaho kubaka ubumwe bwacu.
Imyaka 30 rero ni umusingi, ni ibintu byinshi tumaze gukora ariko ni n’imyaka 30 itwibutsa ko ubuzima bwacu atari aho bugarukira. Tubereyeho kugira imyaka myinshi, dukora duteganiriza n abadukomaho”.
Mu mwaka wa 1979 hashinzwe umuryango wa politiki witwaga RANU (Rwandese Alliance for National Unity) wari ufite intego yo guhuza Abanyarwanda no kubakangurira kurwanya akarengane n’ubutegetsi byari mu Rwanda; mu 1987 RANU niyo yivuguruye ihinduka umuryango wa politiki witwa “Front Patriotique Rwandais (FPR- Inkotanyi).
Ku wa 1 Ukwakira 1990, Umuryango FPR-Inkotanyi wafashe intwaro utangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu 1994 nibwo watangiye kuruyobora nyuma yo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubu imyaka 23 ishize FPR-Inkotanyi iyoboye muri 30 ishize ivutse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


