Ubucuti bwa Juvenal Habyarimana n’ abayoboraga u Bufaransa bwatangiye kumenyekana ubwo Gregoire Kayibanda yahirikwaga ku butegetsi ku itariki 5 Nyakanga 1973, ariko buza kurushaho gukomera ubwo Francois Mitterand yasimburaga Valery Giscar d’ Estaing.
Imikoranire yo hafi mu bya gisirikare, ubukungu no gusangira ukwemera bishingiye ku idini Gatolika, ni bimwe mu nkingi zaranze umubano hagati ya Francois Mitterand na Juvenal Habyarima.
Iki gihango hagati y’ aba bombi cyakomeje na nyuma y’ urupfu rwa Perezida Habyarimana kuko mu bigaragara Mitterand ntiyigeze amena amabanga kugeza naho yanga kwerekana amadosiye y’ ibanga yari abitse i Paris.
Mu biganiro bitandukanye n’ itangazamakuru ubwo Franà§ois Mitterand yasabwaga kwisobanura ku mikoranire ye yo hafi n’ u Rwanda ku ngoma ya Habyarimana yagiye akomera ku ibanga ndetse anima amatwi abashakaga kumukuramo n’akari i Murori.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa akomeje kotswa igitutu ku ruhare rw’ ingabo ze mu Rwanda mu bihe bya jenoside na mbere yabyo, Mitterand yigeze kwisobanura agira ati “U Bufaransa bwagurishirije u Rwanda imbunda zikomeye, imodoka za gisirikare n’ akajugujugu ariko ntimukambaze iby’ imihoro kuko ntabwo igihugu cyanjye kizi aho yavuye”.
Abafaransa bari bato muri 1994 bifuza kumenya ukuri
Mu gihe jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umufaransa , Franà§ois Graner yari afite imyaka 28 y’ amavuko, nyuma ngo yaje kubangamirwa na Leta ubwo yifuzaga gukora ubushakashatsi ku byabaye mu Rwanda.
Franà§ois Graner ubu ufite imyaka 51 y’ amavuko ndetse unayoboye Ikigo cy’ ubushakashatsi CNRS kimwe na bagenzi be, bifuje gucukumbura uburyo abantu basaga miliyoni bishwe mu Rwanda mu minsi 100 ariko kugeza magingo aya ntibarabigeraho, bashimangira cyane ko Leta y’ u Bufaransa ifite ibyo yikeka.
Graner agira ati “Ndi mu bantu bagize amahirwe yo kwiga kandi nari nzi neza ko jenoside yakorewe Abayahudi ari yo ya nyuma ariko kuba igihugu cyanjye gishinjwa kikanga kwisobanura, bintera ipfunwe n’ agahinda kenshi”.
Dominique Bertinotti wahoze ashinzwe ububiko bw’ inyandiko muri Perezidansi y’ u Bufaransa ( Champs – à‰lysées ) mu gihe cya Perezida Mitterand, niwe wanze gutanga inyandiko zitandukanye bitewe n’ uko azi ko zirimo amabanga menshi ku mikoranire hagati y’ u Rwanda n’ u Bufaransa kuva mu 1973 kugeza 1994.
Uyu mugore, Dominique Bertinotti ufite byinshi azi nawe avuga ko atemerewe gutanga aya mabanga kuko bishobora kumugiraho ingaruka mbi cyane cyane ko mu Bufaransa dosiye ya jenoside yakorewe Abatutsi iteza impaka mu banyapolitiki kubera harimo n’ abasirikare bakuru benshi bashinjwa kuyigiramo uruhare.

Muri 2004 , sosiyete sivile ifatanyije n’ amashyirahamwe bagaragaje ibimenyetso bitandukanye byerekana uruhare rw’ u Bufaransa muri politiki mbi mu Rwanda yaje no gutuma jenoside iba.
Umushakashatsi ,Catherine Coquio we yagaragaje ko ubufasha bwa Leta y’ i Paris muri jenoside yakorewe Abatutsi ari umurage w’ ubukoloni wari ushingiye ku mubano w’ uburyarya no kwikunda birenze kamere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Coquio agira ati “Dusesenguye iyi ngingo (ku ruhare rwa Leta y’i Paris muri jenoside…) dusanga kwirengagiza, kudatanga amakuru no guhisha amadosiye ari uburyo Leta yacu ikoresha mu gupfobya no mu kuzimangana ibimenyetso”.
Mitterand yanze gutatira igihango yari afitanye n’ umuryango wa Habyarimana
Nyuma y’ ihanurwa y’ indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana ku itariki ya 6 Mata 1994, Perezida Mitterand yakomeje gutera inkunga ingabo yari asize kugirango arebe ko zakwigobotora urugamba rw’ amasasu ariko anarengera umuryango we [Habyarimana].
Ubwo Mitterand yari amaze kubona ko ingabo za mushuti we zananiwe ku rugamba yahisemo kwakira umuryango we na benshi mu byari ibyegera bye.
Gusa ikosa Mitterand yakoze ni uko yarinze apfa umugore wa Habyarimana, Kanziga Agathe atamuhaye ubuhunzi bwemewe (Statut de Refugié) mu Bufaransa, ubu akaba yirirwa asirigizwa mu nkiko ndetse nta n’ amahirwe afite 100% yo kubona ibyangombwa byemewe byo gutura ku butaka bw’ u Bufaransa.
Ariko ku rundi ruhande, Mitterand yagerageje kubungabunga imitungo ya Habyarima iri mu Bufaransa kuko nta rwego na rumwe rwayivogereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
It.Theoneste & Gaston Rwaka/Bwiza.com


