Mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2016 ubwo hatangiraga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 22 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hashinzwe ibuye ry’urwibutso ryafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’umujyi, Anne Hidalgo ari kumwe na ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale. Iri buye rikaba riri mu mujyi rwagati.
Jane Karigirwa Aler yari afite imyaka 17 ubwo abicanyi barimburaga kimwe cya kabiri cy’umuryango we. Mu gihe cy’amezi menshi akaba yaragendaga yihishahisha kugirango arokoke.
Kuri we, ngo iri buye ry’urwibutso riri muri Pariki ya Choisy yifuza ko ryatuma abantu batazi uko jenoside yagenze mu Rwanda bagira amatsiko yo gushaka kumenya no kumva ukuri ku byabaye muri jenoside, kubw’amahirwe bakabimenyesha n’abandi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, avuga ko ahantu uru rwibutso rwashyizwe ari ingenzi . yavuze ko uyu mujyi nawo ushaka kugaragaza ibyabaye kuko iyi jenoside nayo iri mu bintu biranga uyu mujyi.

Ambasaderi Jacques Kabale wari witabiriye uyu muhango, yasabye u Bufaransa kohereza mu Rwanda abantu babarirwa muri 30 bakekwaho uruhare muri jenoside bari muri iki gihugu.
Yavuze ko aria bantu bari bari mu buyobozi bari mu Bufaransa, abantu batanze amabwiriza yo kwica abandi. Yongeyeho ko aba ari bo u Rwanda rusaba ko boherezwa mu Rwanda bakaburanishwa.

Iri buye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ni irya kabiri rishinzwe mu Mujyi wa Paris nk’uko RFI dukesha iiyi nkuru isoza ivuga, aho irindi ryashinzwe mu myaka 2 ishize mu irimbi rya Père-Lachaise.
Ese ku mugani wa ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, gushing izi nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi ariko igicumbikiye abayigizemo uruhare utagaragaza n’ubushake bwo kubashyikiriza ubutabera ngo bubaryoze ibyo bakoze hari icyo byaba bimaze?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




