France: Hatangiye iperereza ku ibura ry’umuyobozi w'Igipolisi Mpuzamahanga

Sangiza iyi nkuru

Umushinwa Meng Hongwei, ukuriye Igipolisi Mpuzamahanga (Interpol) amaze icyumweru aburiwe irengero, ibintu biri gufatwa n’ubugambanyi. Uyu akaba yarabuze ava mu Bufaransa ajya iwabo mu Bushinwa ku itariki 29 Nzeri nk’uko amakuru avuga.

Abayobozi b’u Bufaransa batangiye iperereza ku ibura rya Meng Hongwei nyuma y’aho umugore we agannye ubuyobozi muri Lyon ku cyicaro cya Interpol akabamenyesha ko adaheruka kumva umugabo we kuva yagera mu Bushinwa.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru South China Morning Post, ngo Meng, yahoze ari umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ndetse aracyafatwa nka visi minisitiri muri guverinoma y’u Bushinwa. Iki kinyamakuru cyanatangaje ko hari iperereza yakorwagaho mu Bushinwa ariko abayobozi b’iki gihugu banze kugira icyo babivugaho.

Meng mu nshingano ze yari ashinzwe kugena politiki na gahunda z’Igipolisi Mpuzamahanga gifasha ibindi bipolisi by’ibihugu bigera ku 192.

Interpol ikunze kwibanda ku byaha byambukiranya imipaka cyangwa ibyaha mpuzamahanga nk’ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu ndetse igakurikirana ibibazo by’ibura ry’abantu. Interpol ubwayo nta bubasha ifite bwo guta muri yombi abantu, ariko bivugwa ko ibihugu bimwe by’ibihangange nk’u Bushinwa n’u Burusiya, biyikoresha nabi mu kwibasira ababinenga n’abatavuga rumwe nabyo, ishyira ku mugaragaro impapuro zo kubata muri yombi.

Igihugu cy’u Bushinwa ngo kigeze gukoresha Interpol mu kumenya abayobozi bamunzwe na ruswa bituma bamwe bakwirakwiza ko Meng nawe yaba yarafatiwe mu iperereza rigamije kurwanya ruswa.

Meng wigeze kuba minisitiri w’Umutekano w’u Bushinwa, yatorewe manda y’imyaka ine mu Ugushyingo, 2016. U Bufaransa nabwo buri mu iperereza kubera ko Meng Hongwei n’umuryango we baba mu mujyi wa Lyon, mu burasirazuba bwo hagati mu Bufaransa, ahari icyicaro gikuru cya Interpol.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *