Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Gicurasi yagennye Minisitiri w’Intebe mushya uzamufasha kuyobora, Edourad Phillipe uturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani.
Eduard Phillipe w’imyaka 46 y’amavuko, yari asanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba yari umuyobozi w’umujyi wa Le Havre.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya minisitiri w’Intebe mushya Phillipe Eduard n’uwo asimbuye, Bernard Cazeneuve wabereye muri Hotel Matignon mu murwa mukuru, Paris nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Igenwa rye rije nyuma y’umunsi umwe gusa perezida Macron arahiriye kuyobora u Bufaransa asimbura Francois Hollande mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, itariki 14 gicurasi.
Mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru, perezida Macron yavuze ko yiteguye gusubiza u Bufaransa umwanya wabwo mu Burayi no ku Isi ndetse ko azakomeza urugamba rwo kurwanya iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


