France: Perezida Macron yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Sangiza iyi nkuru

 

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza ry’imbitse ku ruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

U Rwanda rushinja Ubufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko iki gihugu cyagiye kibihakana inshuro nyinshi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka 1994 aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana.

Mu itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’iki gihugu rigira riti’’Urebye kuva 1990 kugera 1994 , ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi umunani b’abanyamateka buzagira uruhare mu kumenya ibyabaye’’ Iri tsinda ryashyizweho rizagenzura ubushyinguranyandiko( Archives) kugira ngo barebe uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside.

Igihugu cy’Ubufaransa cyari gifitanye umubano mwiza n’uwahoze ari perezida w’u Rwanda , Juvenal Habyarimana. U Rwanda rushinja Ubufaransa gucumbikira ndetse no kwanga kohereza abakoze Jenoside ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Iki kibazo cyatumye umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa umara imyaka igera kuri 25 utameze neza nubwo mu myaka mike ishize ugenda ugana heza.

U Rwanda rwari rwatumiye perezida Macron mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 ,igikorwa giteganijwe gutangira tariki ya 7 Mata 2019. Gusa Macron yatangaje ko atazaboneka ahubwo Ubufaransa buzohereza undi muyobozi wo mu rwego rwo hejuru.

Macron ashyizeho iri tsinda mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nkurunziza Viateur @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *