Ikibazo cyigeze kuvuka ku cyicaro cya polisi gishinzwe ubugenzacyaha cya paris mu myaka 2 ishize, aho abapolisi bibye ibiro 52 bya Cocaine yari yafatanywe abayicuruza, cyagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Werurwe 2017. Abakurikiranwe akaba ari brigadier mu gipolisi witwa Jonathan Guyot n’abo bareganwa 9.
Mu ntangirro z’ukwezi kwa Nyakanga 2014 nibwo ibiro 52 bya cocaine, bifite agaciro ka miliyoni 2 z’Amayero, byafashwe n’igipolisi bijya kubikwa mu bubiko bw’igipolisi gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Nyuma y’ibyumweru bitatu, iki kiyobyabwenge cyaburiwe irengero ndetse nticyongera gucibwa iryera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umupolisi Jonathan Guyot nyuma y’ibura ry’ibi biro 52 bya cocaine, yavuze ko ntacyo azi ku ibura ryabyo, ariko muri dosiye ibimushinja cyaha bikagaragaramo. Bivugwa ko n’abamukuriye bamubonye kuri camera zishinzwe umutekano ndetse n’abari ku burinzi kuri iki cyicaro cya’igipolisi gishinzwe ubugenzacyaha bakaba baramubonye mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira kuwa 25 Nyakanga 2014 yinjirana igikapu kitarimo ikintu akagisohakana cyuzuyemo ibintu.
Uyu rero nyuma yatanze ibisobanuro ariko bitumvikana neza, ariko iperereza riza kugaragaza ko yabanje kuvugana kenshi n’umwe mu bantu bamuhaga amakuru (informer) mbere na nyuma yo kujya ku cyicaro cy’igipolisi gishinzwe ubugenzacyaha muri iryo joro ibiyobyabwenge byaburiyeho. Uyu kandi anakekwaho kuba yarabitse amayero 400,000 ku nshuti.
Iyi nkuru dukesha RFI ikaba ivuga ko mu bantu bari gukurikiranwa muri iki kibazo harimo n’umugore wa Jonathan Guyot kimwe na bagenzi be batatu b’abapolisi barimo n’umuvandimwe we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


