fmwohvlxgaehaah.jpg

France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse umujyi muto gukuraho ishusho ya Bikira Mariya, ruvuga ko iyo shusho inyuranyije n’itegeko ryo gutandukanya amatorero na leta .

Iyi shusho iherereye mu masangano y’i La Flotte, komini ituwe n’abaturage 2.800 ku kirwa kizwi cyane cy’ibiruhuko, Ile-de-Re, ku nkombe z’Inyanja ya Atlantika z’u Bufaransa.

Ni shusho yubatswe n’umuryango waho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu rwego rwo gushimira Imana kubw’umuhungu na se bari bagarutse bava mu ntambara ari bazima.

Iyi shusho yabanje gushyirwa mu busitani bw’uyu muryango, ariko umuryango waje kuyiha umujyi wayishinze ku masangano y’umuhanda mu 1983.

fmwohvlxgaehaah.jpg

Mu mwaka wa 2020, yangijwe n’imodoka yatambukaga, maze abayobozi b’inzego z’ibanze bahitamo gusubiramo icyo gishusho no kugisubiza aho cyari kiri, ariko kuri iyi nshuro barushaho kuyizamura hejuru.

Ikirego

Icyo cyemezo cyakuruye ikirego cyatanzwe na La Libre Pensee 17, ishyirahamwe ryita ku kurengera kutagendera ku madini, hashingiwe ku itegeko ry’u Bufaransa ryo mu 1905 ribuza inzibutso z’amadini ahantu rusange.

Urukiko rwo muri Poitiers rwakurikiranye impaka nk’uko byagenze, mu bujurire, mu rukiko rw’akarere ka Bordeaux, rutegeka La Flotte gukuraho iki gishushanyo, nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Umuyobozi w’akarere, Jean-Paul Heraudeau, yavuze ko impaka zijyanye n’iki gishushanyo “zisekeje” kubera ko, cyari kimwe mu bigize “umurage w’amateka” muri uyu mujyi kandi ko gikwiye gufatwa nk ‘”urwibutso kuruta igishusho cy’idini”.

Uyu mujyi wahawe amezi atandatu yo kuba wamaze gukuraho iyo shusho.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya
    Yewe, baramenye iyo shusho y’umubyeyi ntihagire uyitunga urutoki batabona ..

  2. France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya
    Ibibumbano,bibabaza cyane Imana nkuko bible ivuga.Usanga abantu benshi bakoresha ibibumbano n’amashapule mu nsengero,mu ngo zabo,mu modoka,etc…Nubwo bimeze gutyo,Imana itubuza gukoresha Ibibumbano mu gusenga.Muli Yohana 4:24,havuga ko Imana ari umwuka,kandi n’abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka.Nukuvuga kuyisenga nta kintu bareba.Muli Kuva 20:4,5,hatubuza kubaaza (cyangwa kubumba) ibibumbano,tugamije kubirokesha mu gusenga.Imana ibyanga urunuka nkuko Gutegeka 27:15 havuga.Ngo ababikoresha nta bwenge bagira nkuko Yeremiya 10:8 havuga.Ushatse wabicanisha ibiryo cyangwa ukabitura hasi bikameneka.Muli Gutegeka 7:26,havuga ko “ababikoresha bose bazarimburanwa nabyo” ku munsi w’imperuka.

  3. France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya
    nibayikureho arikose muziko ibishushyanyo imana itabyera muziko gunfukamira ishyusho arubuyobe

  4. France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya
    Iyo shusho ko numva yasizweho bashimira Imana.bayiretse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *