François Beya umaze ukwezi muri kasho arasaba kugezwa mu rukiko, bitaba ibyo akarekurwa

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), François Beya umaze hafi ukwezi muri kasho y’urwego rushinzwe ubutasi ruzwi nka ANR, yasabye kugezwa mu rukiko, bitaba ibyo akarekurwa.

Beya yatawe muri yombi tariki ya 5 Gashyantare 2022 ubwo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yari muri Ethiopia, yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU.

Uyu munyapolitiki wigeze kuyobora ANR akurikiranweho icyaha gifitanye isano n’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage, kikaba ari cyo gitumye kugeza ubu akiri muri kasho.

Inkuru y’ifungwa rya Beya https://bwiza.com/?Umujyanama-wihariye-wa-Perezida-Tshisekedi-Francois-Beya-ari-muri-kasho

Umuryango w’uyu mufungwa uhagarariwe na Victor Tesongo wasohoye itangazo wamagana uburyo uburenganzira bwe butari kubahirizwa mu gihe ari muri kasho, bitandukanye na mbere akimara gufungwa.

Tesongo yasobanuye ko ubwa mbere Beya akimara gufungwa, umuryango we, umuganga ndetse n’umwunganira mu mategeko bamusuraga mu buryo buhoraho, ariko ubu ho ngo biragoranye.

Yagize ati: “Hakenewe ubufasha. Ubwa mbere byari byoroshye, ariko uyu munsi hakenewe ubufasha. N’umuganga umwitaho ahura n’imbogamizi zo kumubona.”

Umuryango wa Beya urasaba Perezida Tshisekedi kwinjira muri iki kibazo, byagaragara ko hari ibimenyetso byabonetse muri iperereza bihama uyu mufungwa, akagezwa mu rukiko, byaba bidahari agafungurwa. Tesongo yavuze ko Beya yabwiye abakozi ba ANR ati: “Nimundekure cyangwa mujyane imbere y’umucamanza.”

Uyu muryango ubona ANR itarimo kubahiriza uburenganzira bwa Beya nk’ikiremwamuntu, kuba imaze iki gihe cyose imufunze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *