telemmglpict000298982105_trans_nvbqzqnjv4bqtgaz9rtlyovawaniz-zrd8w4azmxxaywfwa9wh2ciem.jpg

François Hollande yashakanye n’umukinnyi wa filimi bigeze gukundana mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urukundo rw’ibanga rwabaye inkuru ku Isi yose igihe rwamenyekanaga mu 2014, uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande, yashakanye n’umukinnyi wa filime Julie Gayet.

Ku wa Gatandatu, abashakanye basezeranye mu muhango wihariye, utaritabiriwe n’abantu benshi mu Mujyi wa Tulle, muri Komini ya Corrèze .

Aya makuru yatangarijwe ikinyamakuru La Montagne n’umuyobozi w’akarere ka Tulle, Bernard Combes, afite ifoto y’abashakanye yerekana umukwe mu ikositimu n’umugeni we wambaye ikanzu yera bazamuka ku ngazi z’umujyi waho.

telemmglpict000298982105_trans_nvbqzqnjv4bqtgaz9rtlyovawaniz-zrd8w4azmxxaywfwa9wh2ciem.jpg

Combes niwe wasimbuye Hollande nk’umuyobozi w’umujyi mu 2008 nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Hollande, ufitanye abana bane n’uwahoze ari umukunzi we ndetse n’umunyapolitiki mugenzi we Ségolène Royal, ntabwo yari yarigeze ashyingiranwa.

Gayet, umubyeyi w’abahungu babiri, yahukanye n’umwanditsi w’amafirime ukomoka muri Argentine, Santiago Amigorena mu 2006. Yijihije isabukuru y’imyaka 50 mbere y’ubukwe bwe na Hollande.

Bicye cyane nibyo bytangajwe ku bijyanye n’urutonde rw’abashyitsi usibye umuhanzi w’Umufaransa Benjamin Biolay wakoranye na Gayet muri film muri 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *