Mu nama ya 99 y’Akanama Gahoraho k’umuryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie)yari iteraniyemo abahagarariye abakuru b’ibihugu na za guverinoma, igihugu cy’u Burundi cyahagarikiwe inkunga cyaterwaga n’uyu muryango uhuza ibi bihugu ndetse kinahagarikwa muri uyu muryango gisigirwa inkunga igenewe abaturage n’abantu bashobora kugarura demokarasi mu gihugu gusa.
Impamvu yo guhagarika iyo nkunga nk’uko byatangajwe n’abagize ako kanama n’ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara no kuba nubwo Ubwo Umuryango Mpuzamahanga ntako utagize ngo habeho ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe ariko bikaba byaranze.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’Akanama gahoraho k’Umuryango uhuje ibihugu bikoresha Igifaransa, Umujyanama mu bijyanye n’itangazamakuru wa perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, ari we Willy Nyamitwe, yagiye kuri twitter aravuga ati :“Nti nk’aho Francophonie ari Imana u Burundi bukaba bugomba kuyipfukamira imbere y’uko guhakana ubusugire bwabwo”.
Muri iyo nama kandi y’Akanama gahoraho ka Francophonie hafatiwemo umwanzuro wo gukuraho ibihano byari byarashyiriweho igihugu cya Centrafrica ndetse kinasubizwa muri uyu muryango cyari cyasezerewemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



