Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, Ishyaka Green Party riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryashyize ku mugaragarop ugomba kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha wa 2017, aho uwari umuyobozi waryo Dr Frank Habineza ari we wemejwe n’abanyamuryango b’ishyaka rye kuzahatana mu matora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu, Dr Frank Habineza yagize ati”ndashimira abanyamuryango b’ishyaka Green Party bangiriye icyizere bakanyemeza nk’umukandida ugomba kuzahatanira kuyobora igihgu kandi mbijeje ko nzatsinda amatora.”
Hari hashize igihe iri shyaka ritangaje ko rizatanga umukandida mu matora yo muri 2017 ariko uwo mukandida akaba yari atarashyirwa ku mugaragaro.
Iri shyaka ribaye irya mbere mu mashyaka yemewe mu gihugu mu gutangaza uzahangana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira muri Kamena 2017 naho amatora akazaba ku itariki ya 4 Kanama 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ishyaka Green Party ryagiyeho ku itariki 14/08/2009 nk’ishyaka ritavugarumwe na Leta y’u Rwanda rikaza kwemerwa n’amategeko mu Rwanda kuwa 9/9/2013.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


