Frank Ntilikina, Umunyarwanda w'icyamamare muri Basketball mu Bufaransa ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Frank Ntilikina ni umwe mu bakinnyi bari kuvugwa cyane muri iyi minsi mu marushanwa atandukanye y’umukino wa Basketball akaba akinira igihugu cy’u Bufaransa.
Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko wamenyekanye cyane ku mazina ya Frank Bryan Ntilikina yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda ku wa 28 Nyakanga 1998, akurira mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Strasbourg.
ok
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Afite metero imwe na 96, akaba apima ibiro 86. Yatangiye kumenyekana cyane mu mukino wa Basketball mu gihugu cy’u Bufaransa guhera mu mwaka wa 2015, kugeza ubu akaba abarirwa mu bakinnyi b’abanyamwuga muri kiriya gihugu kubera imyitwarire idasanzwe muri uyu mukino akomeje kugenda yerekana.
Ku myaka 5 gusa, nibwo yatangiye kwitabira amarushanwa y’abana y’umupira wa Basket muri kiriya gihugu aho yakiniraga St Joseph Strasbourg nyuma aza gukomera ajya mu ikipe nkuru ya Strasbourg IG ku myaka 15.
Muri 2014 yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’urubyiruko muri basketball aho yahesheje amanota ikipe ye ya Strasbourg IG aho byatumye iyi kipe iyoborairushanwa mpuzamahanga ry’abatarengeje 18 muri uyu mukino mu mwaka wa 2014/2015.
image
Yamenyekanye cyane mu gutsinda ibitego ari nabyo byaje kumuhesha amasezerano muri iriya kipe yabaye muri 2015 akaba azarangira ku itariki ya 30 Kamena 1019.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu myaka 2 gusa, uyu musore amaze kugera mu bihugu bitandukanye hamwe n’ikipe akinamo mu marushanwa bivugwa ko ari umwe mu bayihesha amanota byanatumye bavuga ko ari umukinnyi utagira umupaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *