Abanyamakuru batandukanye barimo na Fred Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) bibasiye Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, wabise ‘Imihirimbiri’.
Iri jambo Min. Uwizeyimana Evode yarivuze ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko haganirwa ku ngingo ihana icyaha cyo gusebanya, agaragaza ubukene bw’abanyamakuru mu Rwanda ndetse n’uburyo hari ibinyamakuru ngo bipfa kwandika ibyo byiboneye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha yagaragazaga ko mu bindi bihugu umuntu ajya gushinga ikinyamakuru afite ingengo y’imari ihagije, ku buryo iyo agusebeje umurega akakwa indishyi, ari byo yahuje n’abanyamakuru bo mu Rwanda abona batabasha kubona ubwo bushobozi, agira ati “harimo abo ureba ugasanga ari abantu b’imihirimbiri”.
Iri jambo ntabwo ryanyuze abanyamakuru nk’uko bakomeje kugenda bagaragaza ibitekerezo byabo babicishije ku mbuga nkoranyambaga, banenga iyi mvugo ya Evode, bamwe banamwibasira bamugaragariza ko iyi mvugo ye ‘Imihirimbi’ idatunguranye bitewe n’amagambo yagiye avuga mu bihe bitandukanye na bwo yibasira abandi bantu.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Fred Muvunyi n’imvugo izimije, avuga ko atari igitangaza kuva Evode yabatuka, ati “Igitangaza kiri he? ….rwose ntabwo ntangajwe no kumva Evode atuka abanyamakuru”.


[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com








