Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ko hari abayobozi bafatiwe ibihano abandi bakurikiranwa n’inzego zirimo iz’ubutabera bazira Frw miliyoni 795 yapfushijwe ubusa hubakwa icyanya cy’inganda cya Nyabihu.
Minisitiri Ngabitsinze yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama, ubwo yitabaga abadepite ngo asobanure aho gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubaka ibyanya by’inganda hirya no hino igeze.
Ibyanya by’inganda birindwi ni byo u Rwanda rwari rwiyemeje kubaka, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no guhanga imirimo.
Kimwe mu byari byatangiye kubakwa harimo icyo mu murenge wa Mukamira ho mu karere ka Nyabihu cyari cyamaze kubakwamo inganda zirimo urutunganya amata, urukora ifiriti mu birayi ndetse n’urwa kawunga.
Minisitiri Ngabitsinze yasobanuriye abadepite ko imirimo yo kubaka iki cyanya yahagaritswe nyuma yo gusanga ibyagombaga kujya bigikorerwamo bizajya binakorerwa mu cyanya cya Musanze byegeranye.
Depite Ndangiza Madina yamenyesheje Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko n’ubwo imirimo yo kubaka kiriya cyanya yahagaze hari Frw miliyoni 795 yari yaramaze kugishorwamo, amubaza uko aya mafaranga yatikiye azagaruzwa.
Minisitiri Ngabitsinze yemeye ko mbere yo gutangira kubaka kiriya cyanya habayeho “igenamigambi ripfuye”, gusa avuga ko abagize uruhare mu gupfusha ubusa amafaranga yagitakarijweho bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.
Ati: “Nzi ko hari ababibajijwe n’inzego zibishinzwe, hari abaguze imashini, hari abari bayoboye icyo gihe buri wese mu rwego rwe n’icyo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bugena n’ubucamanza hari icyo bakoze. Abakoze amakosa ajyanye n’imiyoborere barahanwe, ibyaha byagiye bikurikiranwa, ku buryo icyo twe dusabwa nk’abari mu mirimo ni ukugira ngo ziriya nganda zikore”.
Yakomeje agira ati: “Kuba amafaranga batayagarura cyangwa ataragarutse cyaba ari ikindi ariko abari barimo muri icyo gihe barayabajijwe…na ho ubundi byo turemera ko amakosa yabaye nk’uko twese tubizi.”
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko icyanya cy’inganda cya Nyabihu cyasubitswe kugira ngo icya Musanze kibanze gitunganywe, kuko ari cyo cyihutirwa cyane.
Yavuze ko Minisitiri ayoboye cyakora kuri ubu iri gukorera akarere ka Nyabihu inyigo nshya, mbere yo kukubakamo icyanya cy’inganda kizatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi gusa.


