G20:Byananiranye gushyira akadomo ku bibazo biri hagati y’u Buhinde na Canada

Sangiza iyi nkuru

Hashize imyaka umubano wa Canada n’Ubuhinde wifashe nabi, ndetse warushijeho kuba mubi mu mezi ya vuba ashize.Impamvu yo gukimbirana ni imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’i New Delhi y’abaturage b’Abahinde bo mu bwoko bw’aba-Sikh baba muri Canada niyo mpamvu y’ikibazo.

Inama yamuhuje na Narendra Modi ku cyumweru ubwo bari bitabiriye inama y’Ibihugu byibumbiye muri G20 byiga ku bukungu,bivugwa ko nta byinshi yagezeho ahubwo yabayemo ikimeze nko kwihanizanya, nk’uko ibinyamakuru mu Buhinde bibivuga.

Modi yabwiye Trudeau ku cyumweru impungenge ze ku “bikorwa birwanya Ubuhinde by’abahezanguni bamwe muri Canada” amuburira ko barimo gushishikariza gucamo ibice igihugu n’urugomo, nk’uko ibiro bye byabitangaje.Ibi rero ngo ntacyo byagezeho.

Ubwo iyi nama yasozwaga , Trudeau n’itsinda bagendanye bagombaga gutaha ku cyumweru ariko byarangiye bagumye mu Buhinde iminsi ibiri nyuma y’uko indege yajemo igize ibibazo.Ubuhinde bwamuhaye indege yabwo ariko arayanga atumizaho iye.

Ni indege ya gisirikare ya CC-150 Polaris yo mu myaka ya za 1990, yakunze kugira ibibazo tekinike mu myaka ya vuba, ndetse byitezwe ko isimbuzwa vuba.

BBC ivuga ko nyuma y’uko iki kibazo kibonetse, ingabo za Canada zohereze umutekinisiye mu Buhinde n’ibikoresho bisimbura ibyagize ikibazo abasha kubicyemura ariko n’ubundi bihurirana ko hoherejwe indi.

Ikinyamakuru India Today kivuga ko amakuru gikesha BBC,ari uko abo muri geverinoma yemeza ko leta y’Ubuhinde yahaye Trudeau indege ya Air India One — imwe muri ebyiri zitwara perezida na visi perezida — ngo icyure Trudeau kuwa mbere, ariko uruhande rwa Canada rugahitamo gutegereza indege yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *