Gén.Zenon Ndabaneze yahishuye icyamuteye gushaka guhirika Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2016, ubwo infungwa 28 zishinjwa kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Perezida Nkurunziza w’u Burundi ku butegetsi, humviswe

Gén. Zenon Ndabaneze aboneraho guhishura icyamuteye kwinjira muri uwo mugambi.

zeno

Gén.Zenon Ndabaneze yari umuyobozi mu gipolisi cy’u Burundi, akaba avuga ko yifatanyije na Gen Niyombare Godefroid na bagenzi be muri uwo mugambi, agamije gutegura amatora aciye mu mucyo ngo no guha agaciro amasezerano y’i Arusha.

Yakomeje atangariza abacamanza ko yiyemeje kwinjira mu mugambi nyuma yo kubona ko hari abapolisi bamwe na bamwe bari bamaze guta umurongo bakica abaturage.

Général Zenon Ndabaneze yaburanye nyuma ya Gén. Cyrille Ndayirukiye waburanye ku wa mbere, bombi bakaba badafite abababuranira.

Gén. Cyrille Ndayirukiye akaba yaratangaje ko abavoka be 3 bagombaga kumuburanira bashyizwe ku iterabwoba, ubu bakaba batinya ko bashyirwa mu gatebo kamwe nabo ko bari bashyigikiye umugambo wa Coup d’Etat bashinjwa yo ku wa 13 Gicurasi 2015.
Cyrille Ndayirukiye, Juvenal Niyungeko batazira Kiroho, Zenon Ndabaneze na Hermenegilde Nimenya, aba bose ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *