Gabiro: Hasojwe imyitozo ya gisirikare- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu kigo cya gisirikare kiri mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, hasojwe imyitozo ya gisirikare yari ihuriwemo n’ibihugu 25 byo ku migibane itatu yo ku Isi.

Ni imyitozo aba basirikare bahabwaga yo kubungabunga amahoro ku Isi, yari imaze ibyumweru bibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abasirikare, abapolisi n’abasivile ariko bahabwa imyitozo bahuriramo babungabunga amahoro ku Isi.

Brig Gen Lapthe C. Flora, uhagarariye igisirikare cya Amerika ku mugabane wa Afurika wari n’umwe mu bari bayoboye iyo myitozo, atangaza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bayimazemo bungutse byinshi.

Yagize ati “Umusaruro w’iyi myitozo ya gisirikare warenze uko twari tuwiteze ku kijyanye n’ubwitabire ku bantu baturutse mu bihugu 25, ariko mu byumweru bibiri gusa abantu baraje baturuka mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye ariko bashaka kuba abarinzi b’amahoro beza, baritoje cyane kandi biteguye kubishyira mu bikorwa”.

Akomeza avuga ko abasirikare batojwe gukorera hamwe, kubana ndetse akemeza ko ari imyitozo bahawe ibagaragaza nk’abanyamwuga.

Umusirikare w’u Rwanda, Brig Gen JB Ngiruwonsanga, na we wari umuyobozi muri iyi myitozo, avuga ko hari byinshi abahawe imyitozo batahanye.

Ati “Abavuye hano hari icyo bongereyeho kubera ko dukorera hamwe, twitoje cyane cyane guhuza igenamigambi n’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse no kuyikomeza. Kuyigena ni kimwe hanyuma no kuyishyira mu bikorwa ni ikindi”.

Muri iyi myitozo ngo harebwe uburyo umubare w’ab’igitsinagore boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro wakongerwa. Bamwe mu bayitabiriye bigaragara ko atari inshuro ya mbere bari bitabiriye imyitozo nk’iyi.

Aganira na VOA, Lt Patrick Zuba, ubarizwa mu ngabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, we avuga ko aribwo bwa mbere kandi ko hari byinshi yungutse. Ati “Ibyo nungutse ni byinshi, birashoboka ko dukorana n’abanyamahanga kandi icyo dusabwa tugomba kugikora tukakigeraho dushyize indangagaciro zacu imbere, ntabwo byari byoroshye kuko twavugaga indimi zitandukanye ariko ibya gisirikare biba bijya gusa twahuje uburyo tubikoramo,…”.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, wari mu muhango wo gusoza iyi myitozo ku mugaragaro, yashimye buri gihugu ku bw’ubushake bwacyo ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu gukomeza gutera inkunga ibikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano hirya no hino ku Isi.

Iyi myitozo yaberaga i Gabiro, yatangijwe ku wa 14 Kanama 2019, yitabiriwe n’abasaga 200 baturutse mu bihugu 25.

RD2
Iyi myitozo yaberaga i Gabiro, yahuriwemo n’abasirikare, abapolisi n’abasivile
RD3
Gen Nyamvumba na Amb. Peter Vrooman wa USA mu Rwanda
rd4
Abasirikare ubwo bari mu myitozo biga uko bafasha umusirikare ugiriye ikibazo ku rugamba
bose 1
Imyitozo yitabiriwe n’abasaga 200 baturutse mu bihugu 25

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *