Gabon: Aubameyang ngo yatumye ikipe y’igihugu itsindwa yerekana ko ari inyuma ya Bongo

Sangiza iyi nkuru

Umusore umaze kumenyekana mu mukino wa Ruhago mu ikipe ya Borussia Dortmund, aravugwaho kuba yaragize uruhare mu gutsindwa kw’ikipe y’igihugu ya ruhago mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye perezida wa Gabon Omar Bongo, ari naho uyu musore akomoka.
aubam
Ni mu mukino wahuje ikipe y’igihugu ya Gabon na Sudan ubwo bahataniraga itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, aho ngo uyu musore yanze gutsinda ibitego abishaka bikaza gukurizamo ikipe ye gutsindwa.
Ibi byavuzwe cyane nyuma y’uko uyu mukinnyi atanze ubutumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yasabaga ko amahoro yagaruka muri icyo gihugu nyuma y’imyigaragambyo ikomeje kuba muri Gabon ishingiye kugushaka ko amatora yasubirwamo.
Kuba ataragaragaje ubuhanga asanzwe agaragaza mu ikipe ye ya Borussia Dortmund byatumye bamutwaraho umwikomo ku badashyigiye Perezida Omar Bongo.
Uyu musore mu butumwa yanditse ku rukuta rwe, yavuze ko abanye Gabon bakwiye gusenyera umugozi umwe bagasakaza amahoro aho kuyabuzanya,ashimangira ko nibakomeza kwigira ntibindeba we ngo agiye gukomeza kubasengera.

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *