Bivuye mu nama ya politiki yajyaga ihuza abayobozi bakomeye mu gihugu cya Gabon kuva Werurwe kugeza Gicurasi, 2017, inama y’abaminisitiri igendeye ku itegekonshinga ryashyizweho muri Mata, ku wa gatandatu yatangaje ko ifashe umwanzuro wo kubagabanya bakava ku 102 kugeza kuri 52.
Ikinyamakuru Journal du Cameroun, kiravuga ko izi mpinduka zizatuma buri karere kaba nk’icyicaro cya buri musenateri.
Kuva mu mwaka w’1996, inteko ya sena muri iki gihugu yahagarariwe na Georges Rawiri(1997-2006), Rene Radembino(2006-2009), naho Rose Francine Rogombe aza kuyihagararira kuva muri 2009 kugeza 2015 ariko aba bose barapfuye. Ubu ngubu, sena iyobowe na Lucie Milebou Aubuson.
Muri rusange, inteko ishinga amategeko ya sena muri Gabon yiganjemo umubare munini w’abava mu ishyaka riri ku butegetsi Gabonese Democratic Party (PDG) rya rya Perezida Ali Bongo Ondimba, rikaba ifitemo abasenateri 90.
Igihugu cya Gabon kigira inteko ya sena gusa mu nteko ishinga amategeko bitandukanye n’ibindi bihugu usanga bigira n’iy’abadepite.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



