Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, kuri iki Cyumweru, itariki 09 Nyakanga yatangaje ko afite intego yo guhatanira manda ya gatatu ku butegetsi .
“Uyu munsi ntangaje ku mugaragaro ko ndi umukandida,” uyu ni Bongo ubwo yabwiraga abamushyigikiye mu Cyanya cyahariwe ishoramari giherereye mu birometero 20 uvuye mu murwa mukuru, Libreville.
Mu ijambo rye ryanyuze kuri page ye ya Facebook, Bongo yavuze ko “azageza Gabon kure”, naramuka atowe mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 26 Kanama.
Biteganijwe ko ishyaka rye riharanira demokarasi (PDG) rimwemeza nk’umukandida waryo muri kongere idasanzwe iba kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Nyakanga.
Mu ruzinduko rwe ruzenguruka igihugu rwatangiye umwaka ushize, abashyigikiye perezida bakomeje kumuhamagarira kwiyamamariza manda ya gatatu ariko yirinda kugira icyo atangaza nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ikomeza ivuga.
Bongo, w’imyaka 64, yatorewe kuba perezida bwa mbere mu 2009 nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo Ondimba, wari umaze imyaka isaga mirongo ine ayobora igihugu gito cyo muri Afurika yo hagati gikungahaye kuri peteroli.
Yongeye gutorerwa, mu 2016, manda ya kabiri y’imyaka irindwi mu matora indorerezi zavuze ko yaranzwe n’urugomo.
Muri Mata, Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yahinduye Itegeko Nshinga ry’igihugu kugira ngo manda ya perezida ive ku myaka irindwi ishyirwa ku myaka itanu.
Nk’uko ingengabihe y’amatora yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’amatora cya Gabon ibigaragaza, abatora muri iki gihugu bazatora perezida, abadepite, n’abayobozi mu nzego z’ibanze.


