Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon yatangaje ko aziyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha ubwo hizihizwaga imyaka 54 ishyaka PDG riri ku butegetsi.
Perezida Ali Bongo yinjiye mu cyumba cy’inama cyaberagamo inama nta nkoni asanzwe agenderaho, ahabwa amashyi n’abayoboke b’ishyaka.
Ubwo yafataga ijambo, Ali Bongo ntiyahishe ibyishimo bye byo kongera guhura n’abayoboke b’ishyaka nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Ati “ Imyaka ine irashize tutabona uburyo bwo guhura hano nk’umuryango. Ku bwanjye, naciye mu bigeragezo bikomeye. Uyu munsi narabitsinze bidasubirwaho.”
Yakomeje agira ati “Nzaba mpari ndi kumwe namwe”
Yakomeje amenyesha abayoboke gahunda afite mu gihe kiri imbere.
Ati “ Nshuti basangirangendo, 2023 iregereje…nzaba mpari ndi kumwe namwe. Ku bwanyu. Intego yonyine ni intsinzi itagibwaho impaka.”
Ku myaka ye 63, Ali Bongo yageze ku butegetsi muri Kanama 2009 nyuma y’urupfu rwa se, Omar Bongo wayoboye Gabon imyaka 41. Ali Bongo wongeye gutorwa mu 2016, ashobora kongera kwiyamamaza mu gihe cyose yabishaka nyuma y’ivugururwa ry’itegeko nshinga mu 2017.
Muri rusange, umuryango wa Bongo umaranye ubutegetsi imyaka 53 ishobora kwiyongeraho indi itazwi.


