Mu gihe Ingabo z’u Burusiya zongereye ibitero mu karere ka Donbas muri Ukraine, umuyobozi w’ishami ry’ubutasi rya Kyiv yemeje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agamije “kurimbura burundu” Ukraine.
Kyrylo Budanov aganira n’ikinyamakuru cyo muri Ukraine, RBC-Ukraine, yabajijwe niba Kremlin izakomeza ibitro byayo buhoro buhoro nyuma yo kwigarurira ibice bishaka kwitandukanya na Ukraine bishyigikiwe n’u Burusiya.
Kuri uyu wa Mbere ushize Budanov yagize ati: “Nshobora kubabwira nshikamye ko gahunda y’u Burusiya ari ugusenya burundu Ukraine.”
Ibitekerezo bya Budanov byagarutsweho na Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza, yavuze ku wa Kabiri ko ingabo za Putin zizakomeza “kwigarurira imijyi n’imijyi” mu gihe zimaze gufungura amayira mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ishami rishinzwe ubutasi mu murwa mukuru, Kyiv, ryagize riti: “Intambara ya Donbas yaranzwe no kugenda gahoro gahoro ndetse u Burusiya bukoresha imbunda zirasa kure, zisenya imijyi n’ibyaro muri iki gikorwa.” “Imirwano ibera mu gace ka Donetsk izakomeza rwose muri ubu buryo.”
Nanone mu kiganiro cyo ku wa Mbere, Budanov yaburiye ko intwaro za kirimbuzi z’u Burusiya zitabangamiye igihugu cye gusa, ahubwo ko ari “isi yose…”
Umuyobozi w’ubutasi yavuze ko igihe igitero cy’ubugome cy’u Burusiya n’iterabwoba rya kirimbuzi bitazaba bikemuwe ku rwego rw’Isi, bizakomeza kwiyongera mu “bindi bihugu .”

Ifoto igaragaza ibice bimaze gufatwa n’u Burusiya mu ibara ritukura
Reuters yatangaje ko mu cyumweru gishize Putin yavuze ko Moscou yiteguye ibiganiro byerekeranye n’umutekano uhamye no kudakwirakwiza ingufu za kirimbuzi.
Icyakora, umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, nyuma yemeje ko nta biganiro nk’ibi byigeze bitegurwa na Amerika nk’igihugu cy kabiri kibitseho intwaro za kirimbuzi nyinshi nyuma y’u Burusiya.
Ku bijyanye n’uko u Burusiya bwakwifashisha intwaro za kirimbuzi, Budanov yavuze ko muri theory bishoboka ariko ko budshobora kuzikoresha mu “minsi ya vuba.”
Yongeyeho ati: “Basobanukiwe neza ko gukoresha intwaro za kirimbuzi byakwihutisha gusenyuka kw’u Burusiya.”
Ku wa Gatanu ushize, misile bikekwa ko ari iz’u Burusiya zarashwe ku igorofa ryo guturamo hafi y’umujyi wa Odesa wo muri Ukraine, zihitana byibuze abasivili 20.
Abajijwe impamvu kurasa mu burasirazuba bwa Ukraine byiyongereye, Budanov yatangaje ko umuyobozi w’icyo Putin yise “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare” yahinduriwe umwanya ubu akaba ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere.
Yagize ati: Serhiy Surovikin azi uko barwanisha indege zitwara za bombe na misile”.
Ku bijyanye n’abapfuye bazize igitero cya misile, Budanov yavuze ko Kremlin “yishimiye byimazeyo” ibyavuyemo.


