Gahunda ya girinka yatumye hamenyekana uburyo izi nka zifashwe

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cy’iminsi itandatu, mu Karere ka Kamonyi hakozwe isuzuma rigamije kureba uburyo inka zatanzwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda zifashwe. Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Gicurasi 2016, nibwo iki gikorwa cyageze ku musozo hakaba hasigaye gusa gukusanya raporo.
Nkuko bitangazwa na serivisi ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kamonyi, ngo muri iki gihe cy’iminsi itandatu hakozwe isesengura ryimbitse kandi ryizeweho ko rizatanga amakuru afatika ku buzima bw’izi nka. Nkuko SINDAYIGAYA Abdoul Madgid umuyoboziw’Ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutongo kamere yabitangaje ngo kuwa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016 hateganyijwe inama izahurizwamo hamwe ibyavuye muri iki gikorwa cy’igenzura ndetse hanafatwe ingamba ku bibazo bimwe na bimwe byagiye bigaragara.
inka
Ikindi kizakorwa ni ugushyira mu byiciro ibibazo byagaragajwe hagamijwe gusesengura byimbitse impamvu ya buri kibazo ndetse hagashakwa umuti wa vuba. Iri suzuma ubusanzwe ryakorewe muri buri Kagari, ku munsi hakaba harakorwaga Imirenge 2 hakabaho guhura n’abagenerwabikorwa hanyuma itsinda ryagiye mu Kagari rigafata n’umwanya wo kuganira n’abaturage kuri Gahunda zindi za Leta.
Nubwo raporo irambuye izagaragazwa mu cyumweru gitaha, muri rusange inka abaturage bazihawe bazifashe neza, ariko hari n’ibibazo bimwe na bimwe byagaragajwe birimo bamwe bazigurishije ubu bakaba batagitunze inka ndetse n’abandi bagize ibyago inka bahawe zigapfa ariki bakaba batarabasha kongera korozwa.
Abaturage bibukijwe ko kizira kugurisha inka yo muri gahunda ya Girinka igihe utaritura, kandi ko bitanemewe kuzimya igicaniro, bisobanuye ko umuntu wahawe inka aba agomba guhora afite inka mu rugo rwe ndetse zikororoka.
Gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu mwaka wa 2006. Iyi gahunda igamije gufasha imiryango ikennye y’abanyarwanda kwiteza imbere hashingiwe ku bworozi bw’inka, ariko ikindi cyari kigamijwe ni ukugira ngo izi nka zinafashe mu mibanire myiza hagati y’abaturage binyuze muri gahunda yo kugenda bitura hagati yabo.
Mu Karere ka Kamonyi inka zimaze kugezwa mu Midugudu yose uko ari 317, nibura abaturage bagera ku 8,400 kandi gahunda irakomeje kugira ngo inka zigere kuri buri muturage ukennye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *