Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere.

Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye.

Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze kuba hitwa ku Mashini, mu Murenge wa Gashenyi.

Sibonyana Thomas yibwe ibyangombwa bye mu mwaka wa 2015 ubwo yari mu mujyi wa Kigali, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntarabibona, ni nayo mpamvu atazi niba azatora.

Ati “Hashize imyaka itatu ntaye indangamuntu, naciye mu nzira zose zo kubona indi, nishyura amafarnga 1500 muri uwo mwaka[2015] ariko kugeza uyu munsi ntabwo ndabona indi.”

Ku rutonde tw’abakorewe inshya twaribuze, turi abahungu bane tujyana, buri gihe urutonde rw’abakorewe inshya baraza ntitwiboneho, muri iki cyumweru twavuye ku kagari, turashaka gusubirayo. Ubwo urumva ntabwo twatora nta byangombwa, kuko indangamuntu bayibanye n’ikarita y’itora n’amafaranga yarimo.

Ku bijyanye no kubona icyangombwa gisimbura indangamuntu, nacyo ngo ntacyo afite, kuko bari babijeje ko bazabona indangamuntu vuba.

Muri iyi minsi afite impungenge zo kuba yafatwa mu mukwabu w’abatagira ibyangombwa, niyo mpamvu ngo adakunze kurenga Umurenge wa Gashenyi akomokamo.

Dushimimana Jean Claude ufite imyaka 21 y’amavuko, atuye mu kagari ka Taba mu murenge wa Gashenyi, amaze iminsi idashyitse ku kwezi avuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Na we nta byangombwa afite byatuma yitabira ayo matora.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo yavaga Iwawa ngo yasanze umuyobozi w’umudugudu yaramaze kwandika abagomba gufotorwa, na we abajije niba yafashwa bamubwira ko barangije muri uyu mwaka. Akumva bigiye kumubuza amahirwe ye.

Ati “ Ntatoye naba mpombye nyine, Njyewe se sindi Umunyarwanda, ufite uburenganzira bwo kwihitiramo perezida.

Hagenimana Jean Paul wavutse mu 1996, wo mu kagari ka Taba mu murenge wa Gashenyi yagize ikibazo cy’amazina ye mu gihe bari bagiye kumufotora bituma abadafotorwa.

Uyu musore ntazi niba yanditse mu bitabo by’irangamimerere, ariko nyina amubwira ko yamwandikishije, ariko iyo bagiye kumureba ku rutonde rw’abafotorwa basanga amazina ye yanditse nabi, ndetse n’ay’ababyeyi be anyuranye. Kubera ko nta ndangamuntu afite asanga atanafite amahirwe yo gutora.

Urubyiruko ruhanzwe amaso mu matora

Mu nama nyunguranabitekerezo ku matora yahuje abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye nayo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa Mbere tariki yaa 22 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko rugomba kwitabwaho kubera umubare warwo munini ugaragara kuri lisiti y’itora bangana na 60% by’abazatora.

Kubera iyo ngano yarwo yavuze ko uruhare rwarwo rukenewe kugira ngo ayo matora agende neza. Ni muri urwo rwego abagize komisiyo ayobora yiyemeje kuzazenguruka mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza ireba buri wese ko afite aho azatorera, dore ko amatora azaba mu kiruhuko.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yamaze aba baturage impungenge.

Avuga ko muri iyi minsi bagiye gushaka uko abantu bose bafite ibibazo by’ibyangombwa bakabihabwa ku buryo, igihe cy’amatora buri wese azaba abifite.

Mu karere ka Gakenke, abari kuri lisiti y’itora 89 291 abagore 107 04. Mu ntara y’Amajyaruguru basaga miliyoni n’ibihumbi 51 ( 1 051 079).

Muri iyi ntara y’Amajyaruguru abazatora bangana na 21% by’abazatora mu gihugu hose.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *